BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

sam
Last updated: September 12, 2025 5:38 am
sam
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwasabye ko Kabuga Félicien afungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira.

Mu 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’impamvu z’uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi.

Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, ku wa 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko nubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by’i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.

Bwagize buti “Nyuma y’imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw’ibanze. Ibihugu by’i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga ‘atafungurirwa ku butaka bwacyo’.”

Ubushinjacyaha bwa Loni bwagaragaje ko nta mpungenge zikwiye kubaho mu kohereza Kabuga mu Rwanda kuko azitabwaho mu rugendo rw’indege bijyanye n’uburwayi bwe, kandi ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwe n’ubwisanzure.

Buti “Ubushinjacyaha burasaba ko uru rukiko rufata icyemezo cyo gufungura Kabuga by’agateganyo.”

Brammertz na bagenzi be bagaragaje ko niba hari imyanzuro ikwiye gutangwa kuri dosiye ya Kabuga, idakwiye gutinda hitwajwe ko amakuru ku buzima bwe adakwiye kujya hanze, kubera ko amakuru menshi ku burwayi bwe yamaze kujya hanze.

Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

Inzego z’umutekano z’u Bufaransa zamutaye muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo wo mwaka, yoherejwe i La Haye musangbos kugira ngo aburanishwe na IRMCT.

Ibyaha yakurikiranyweho birimo gukora jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba n’itoteza.

IRMCT yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kitamugira umwere, ariko ntinikamuhamya ibyaha yashinjwaga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Walikale: FDLR yatwitse igiturage, inica abantu

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

“Ibi birahagije ku binyoma byanyu”. Umuvugizi w’u Rwanda yasubije uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?