BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

sam
Last updated: September 12, 2025 5:38 am
sam
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwasabye ko Kabuga Félicien afungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira.

Mu 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’impamvu z’uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi.

Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, ku wa 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko nubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by’i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.

Bwagize buti “Nyuma y’imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw’ibanze. Ibihugu by’i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga ‘atafungurirwa ku butaka bwacyo’.”

Ubushinjacyaha bwa Loni bwagaragaje ko nta mpungenge zikwiye kubaho mu kohereza Kabuga mu Rwanda kuko azitabwaho mu rugendo rw’indege bijyanye n’uburwayi bwe, kandi ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwe n’ubwisanzure.

Buti “Ubushinjacyaha burasaba ko uru rukiko rufata icyemezo cyo gufungura Kabuga by’agateganyo.”

Brammertz na bagenzi be bagaragaje ko niba hari imyanzuro ikwiye gutangwa kuri dosiye ya Kabuga, idakwiye gutinda hitwajwe ko amakuru ku buzima bwe adakwiye kujya hanze, kubera ko amakuru menshi ku burwayi bwe yamaze kujya hanze.

Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

Inzego z’umutekano z’u Bufaransa zamutaye muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo wo mwaka, yoherejwe i La Haye musangbos kugira ngo aburanishwe na IRMCT.

Ibyaha yakurikiranyweho birimo gukora jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba n’itoteza.

IRMCT yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kitamugira umwere, ariko ntinikamuhamya ibyaha yashinjwaga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?