BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rwamagana: Umugizi wa nabi yaciye umwana umutwe arawutwara

Rwamagana: Umugizi wa nabi yaciye umwana umutwe arawutwara

admin
Last updated: November 17, 2022 12:07 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo utaramenyekana mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana yishe umwana w’imyaka 11 amuciye umutwe akoresheje umuhoro, ndetse n’umutwe arawutwara.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Ugushyingo 2022, ahagana saa moya z’umugoroba mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Bwinsanga mu murenge wa Gishari.

Uyu mwana yaciwe umutwe ubwo yari kumwe na bagenzi be batandatu bavuye kuvoma mu gishanga kiri mu rugabano rw’umurenge wa Gishari na Kigabiro.

Umugabo yabategeye ku muhanda agahita abaryamisha hasi ababwira ko agiye kubakubita ariko azana umuhoro aribwo birukaga agasigarana uwo yaciye umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomungeri Richard yahamirije UMUSEKE aya makuru ndetse avuga ko bakomeje gushakishga umutwe w’uyu mwana n’umugizi wa nabi.

Ati “Abana barindwi bari bagiye kuvoma ahagana saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya, basanga umuntu yabateze afite umuhoro abaryamisha hasi ariko ababwirako agiye kubakubita iminyafu, abana bararyama babonye azanye umuhoro bamwe bariruka aribwo yafashe kamwe aragatema. ”

Yakomeje agira ati “Abana bahise bakwira imishwaro birukankira za Kigabiro, abandi bana nibwo nyuma baje kuvuga ko mugenzi wabo wasigaye babonye bamutema, abaturage baje basanga byarangiye.”

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zikaba zikomeje gushakisha umugizi wa nabi n’umutwe w’uyu mwana.

Niyomungeri Richard, uyobora umurenge wa Gishari yihanganishije umuryango w’uyu mwana ndetse asaba abaturage gutanga amakuru yafasha mu gufata uyu mugizi wa nabi kandi bakajya bagaragaza abantu bashya batazi mu mudugudu kugirango bandikwe mu bitabo by’umutekano.

Uyu mwana wishwe yari afite imyaka 11, akaba yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Umurambo w’uyu mwana ukaba wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugirango ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Nkundamahoro says:
    November 17, 2022 at 1:07 pm

    Ubwo iyo nkoramaraso nibayifata irye kubigori byaguzwe imisoro ababyeyi bumwana batanze? Harya ubutabera Nik ?Bubahose? Cyango habaho kugenekereza munsubize?
    Nyagasani akomeze uyumuryango

    Reply
  • Ngugi says:
    November 17, 2022 at 1:40 pm

    Mbega igikoko we!!!Imana irebera hose icyarimwe ikanumva abayisaba. Nsabiye iki gikoko muntu kumenyekana Kandi ntigikwiye gusubizwa mu bantu pe. Mana wihanganishe aba babyeyi,abavandimwen,’inshuti zose zuyu muryango.

    Reply
  • Pingback: Umwana uheruka kwicwa, umutwe we wabonetse mu rugo rw’umuturage – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?