BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rusizi: Umwe bamutemye ku kaboko, undi bamuca ugutwi, iwabo ubujura burafata intera

Rusizi: Umwe bamutemye ku kaboko, undi bamuca ugutwi, iwabo ubujura burafata intera

admin
Last updated: December 5, 2022 11:02 am
admin
Share
SHARE

Abatuye mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi babangamiwe n’ubujura  bukorwa mu gihe cy’umugoroba, abantu bamburwa ibyo batwaye, habaho gutobora inzu, rimwe bamwe bagakomereka.

GASIGWA Theophile na we ku wa 27 Ugushyingo 2022 yatezwe n’abantu bamutema akaboko

Abaturage bo muri uyu murenge babwiye UMUSEKE ko mu myaka yashize ubujura butari bukabije, ariko ko bumaze igihe gito, barasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora ubujura bugacika.

NSANZURWIMO Reverien aherutse guhagarikwa n’abajura ari nimugoroba atashye, baramuhondagura  banamuca ugutwi.

Aganira na UMUSEKE mu cyifuzo cye asanga icyagabanya ubujura ari uko ababukora bagafatwa bajya “bahanwa bikomeye”.

Yagize ati “Narimvuye gukora akazi ka nijoro, numvaga ndwaye bampaye uruhushya, ndataha ndi ku igare mpura n’abajura banyaka telefoni, nta kindi cyari mu mufuka, bazana ubuhiri barampondagura mu bitugu, no kumatako, ugutwi bagusharura n’urwembe, nahavanywe n’abanyonzi babiri banjyana kwa muganga.”

Uyu musaza akomeza avuga ko mu myaka yashize ubu bujura butari bukabije icyakora bwiyongere ye.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize nta mutekano wari uhari, abantu barakubiswe abandi bacibwa amaboko, nk’abaturage turifuza ko uwafatwa bajya bamurasa.”

GASIGWA Theophile na we ku wa 27 Ugushyingo 2022 aherutse kwamburwa n’abo bajura amafaranga ibihubi 15,000 na telefoni ifite agaciro k’amafaranga 60,000.

Avuga ko bamukubise ubuhiri, ndetse bamutema ku maboko.

Yagize ati “Nari ntashye ngeze ahitwa mu Rubumba ndi ku igare, abagizi ba nabi bankubita ubuhiri, bantemye amaboko baraniga banyaka amafaranga na telefoni, nsigaye ndimo akuka njya kwa muganga. Ni ibintu bishyashya ntibyari bisanzwe.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza butangaza ko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano iki kibazo bagihagurukiye, abakekwaho ubwo bujura bamwe muri bo ngo barafashwe.

RWANGO Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, yabwiye UMUSEKE ko bamwe mu bakora ibyo bikorwa bamaze gufatwa.

Ati “Mu minsi ishize byari bihari, abagiye bakora ayo makosa twakoze urutonde rwabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano, tumaze iminsi ine tubafata bari muri Police, abarenga icumi barafunzwe, turacyareba ko hari n’abandi bakoranaga na bo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abenshi muri bo ari urubyiruko nubwo agaciro k’ibyo bambuye katazwi.

Ashimira abaturage anabasaba kwirinda kujya mu bikorwa bishukana.

Yagize ati “Abenshi ni urubyiruko ntabwo twamenya agaciro k’ibyo bambuye, turi gukora ubukangurambaga ngo bacike ku ngeso mbi n’abashaka ubushukanyi babiveho.”

Yakomeje agira ati “Turashimira abaurage ko batangira amakuru ku gihe, tubasaba no kwitandukanya n’uwabashuka abaganisha mu bikorwa bibi byo guhungabanya umutekano.”

Umurenge wa Muganza uri mu kibaya cya Bugarama kigizwe n’imirenge 4 yo mu karere ka Rusizi.

NSANZURWIMO Reverien aherutse kwamburwa ndetse bamukeba ku gutwi bakoresheje urwembe

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I RUSIZI.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?