Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Itangazamakuru, akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ya UAE, Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, n’itsinda ryamuherekeje.
Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’itangazamakuru hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu .
Urwego rushinzwe Itangazamakuru (National Media Office) ruyobowe na Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed rwashyizwe ku rwego rwa Minisiteri kuva muri Mutarama 2024.
Rushinzwe iterambere ry’itangazamakuru, guhugura abarikoramo, no guharanira ko amakuru arebana n’igihugu cyabo avugwa ku rwego mpuzamahanga aba ahuye n’uko kibyemera.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza, washimangiwe n’ubufatanye bumaze igihe mu guteza imbere inzego zirimo ubukungu, umutekano n’ibikorwaremezo.
UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kandi by’ubwoko bunyuranye.