BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yakiriye anaganira n’umuyobozi mukuru w’ itangazamakuru muri UAE

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’umuyobozi mukuru w’ itangazamakuru muri UAE

sam
Last updated: September 9, 2025 3:10 pm
sam
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Itangazamakuru, akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ya UAE, Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, n’itsinda ryamuherekeje.

Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’itangazamakuru hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu .

Urwego rushinzwe Itangazamakuru (National Media Office) ruyobowe na Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed rwashyizwe ku rwego rwa Minisiteri kuva muri Mutarama 2024.

Rushinzwe iterambere ry’itangazamakuru, guhugura abarikoramo, no guharanira ko amakuru arebana n’igihugu cyabo avugwa ku rwego mpuzamahanga aba ahuye n’uko kibyemera.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza, washimangiwe n’ubufatanye bumaze igihe mu guteza imbere inzego zirimo ubukungu, umutekano n’ibikorwaremezo.

UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kandi by’ubwoko bunyuranye.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?