BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

admin
Last updated: November 11, 2025 6:04 pm
admin
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea- Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bitabiriye itangizwa ry’Umushinga w’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro y’Ubutare [Iron] wa Simandou Iron Ore Project

Ibirombe bya Simandou biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée ni byo bibitse amabuye y’agaciro ya ‘Fer’ menshi ku Isi. Abahanga bagaragaza ko harimo apimye toni ziri hagati ya miliyari eshatu n’enye.

Biteganyijwe ko ubwo umushinga wo gucukura aya mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, ku buryo mu misozi ya Simandou hazajya hacukurwa toni zigera kuri miliyoni 120 za ‘Fer’ ku mwaka.

Ku wa 12 Ugushyingo kandi, Perezida Kagame na Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa Summit) iganirirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.

Muri iyi nama itegurwa n’umuryango Smart Africa Alliance, Perezida Kagame n’abandi bazayitabira bazaganira ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga ibishya bizana impinduka muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Abayobozi n’abahanze ibishya bazaganira ku ikoreshwa rya AI mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, gukomeza urwego rw’imiyoborere no kongera imbaraga mu guhanga ibishya.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?