Pastor Juliene Kabanda wayoboraga Grace Room iheruka kwamburwa ubuzimagatozi, yamaganye abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bandika ibintu bitandukanye mu izina rye.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse anamenyesha RIB na Police.
Iri torero riherutse kwamburwa ubuzima gatozi n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB) nyuma yo gusanga ritubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
RGB ivuga ko Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, ariko kandi bihabanye n’ibikorwa n’intego zayo nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.
Ubusanzwe mu mategeko y’imiryango itegamiye kuri leta, harimo ko Minisiteri iba ikora ibikorwa by’iterambere, bidafite aho bihuriye n’iby’insengero.
Itegeko risobanura Minisiteriya “nk’itsinda ry’abantu rishamikiye ku muryango rikora ibikorwa bigamije iterambere”.
Bitandukanye na Grace Room, yakoraga ibikorwa bisanzwe by’amasengesho, ibikorwa bimeze nk’iby’urusengero kandi uburenganzira yahawe atari byo bugena. Yarenze ku byo amatege bimeze bityo mu Cyumweru gishize, habatijwe abantu barenga 500 ndetse bisanzwe bikorwa.
Pasiteri Julienne Kabanda yakunze kuvuga ko mu 2018 aribwo yagize iyerekwa ryatumye atangiza Grace Room Ministries ifite intego z’uko mu myaka irindwi izaba yarafashije abagera kuri miliyoni ebyiri kwakira Kirisitu Yesu no gufasha abababaye.
Grace Room Ministries iyoborwa na Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda, ikorera i Nyarutarama. Ni rimwe mu matorero afite abantu benshi muri iki gihe ndetse hashize iminsi rikora ibitaramo muri BK Arena bikitabirwa n’abantu benshi.