BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ngororero: Abagore barashinjwa gukubita abagabo bitwaje uburinganire

Ngororero: Abagore barashinjwa gukubita abagabo bitwaje uburinganire

admin
Last updated: November 7, 2022 7:29 pm
admin
Share
SHARE
Ubwo Umuvunyi yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Ngororero, abagore bareze bagenzi babo ko basinda bakabuza umutekano abagabo bashakanye.

Akumuntu Delphine umwe mu bagore ushinja bagenzi be guhohotera abagabo bashakanye

Ikibazo cy’abagore bahohotera abagabo bikagera mu rwego rwo kubakubita ntabwo gikunze kuvugwa.

Akumuntu Delphine umwe mu bagore bo mu Murenge wa Ngororero yabwiye Umuvunyi Mukuru ko aho atuye hari bamwe mu bagabo bakubitwa inkoni n’abagore babo, batakambira inzego z’ibanze zigahana abahohotewe.

Akumuntu yavuze ko abo bagore bashinjwa gukubita abagabo, ari abakunda kujya mu tubari, bagataha mu ngo  batinze bakomangira abagabo bakinjira mu nzu babakubita.

Yagize ati “Hari bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bumva ko ijambo bahawe rikwiriye kubaha uburenganzira bwo kujya hejuru y’abagabo.”

Uyu mubyeyi avuga ko hari n’abasigirwa abana bagahabwa amabwiriza n’abagore ko bagomba gukora akazi ko mu rugo harimo no kubategurira ifunguro Umuryango wose urya nijoro.

Umukuru w’Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Torero Ruhumuriza Emmanuel,  avuga ko iki kibazo cy’abagore bakorera ihohotera abagabo, gihari ariko kikaba kitavugwa n’abanyiracyo barikorerwa.

Ati “Ibibazo dukunze kwakira ni iby’abagore bakubita abo bashakanye bashaka kwirengera.”

Ruhumuriza avuga ko akenshi abagabo batinya kugaragaza ko bahohoterwa n’abagore kugira ngo badaseba ahubwo bakabiceceka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero  Nkusi Christophe avuga ko ibibazo bakira bishingiye ku makimbirane yo mu ngo n’abasaba kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo iba yangijwe.

Ati “Ibibazo by’abagore bahohotera abagabo birahari, tugiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage bose itegeko ry’Umuryango na gahunda yo kubana neza.”

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu nzego z’ibanze harimo intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage, kuko hari bimwe byagombye kuba byarashakiwe ibisubizo bidategereje izindi nzego nkuru zirimo n’urwego rw’Umuvunyi.

Ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo guhohotera umuturage mugenzi we, yaba umugore cyangwa umugabo cyangwa undi muntu wese.”

Mu bindi bibazo Umuvunyi Mukuru yakiriye byiganjemo amakimbirane ashingiye ku mitungo, ibibazo by’izungura, abakobwa babyariye iwabo batereranywe n’Imiryango ndetse n’ibishingiye ku butaka abayobozi bagombye kuba bararangije.

Ibibazo by’amakimbirane n’ibirebana n’izungura abaturage babituye Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko nta muturage ugomba guhohotera mugenzi we
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko bagiye kwigisha abaturage itegeko ry’Umuryango
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Idrisse says:
    November 8, 2022 at 4:17 pm

    Ntibikwiriye rwose ko abagore bakubita abagabo sibyirwanda!!!! nibubahane babane mumahoro.nanjye mumisi ishize yarandihaga ariko ubu uko biri ni rimwe narimwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?