BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ngororero: Abagore barashinjwa gukubita abagabo bitwaje uburinganire

Ngororero: Abagore barashinjwa gukubita abagabo bitwaje uburinganire

admin
Last updated: November 7, 2022 7:29 pm
admin
Share
SHARE
Ubwo Umuvunyi yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Ngororero, abagore bareze bagenzi babo ko basinda bakabuza umutekano abagabo bashakanye.

Akumuntu Delphine umwe mu bagore ushinja bagenzi be guhohotera abagabo bashakanye

Ikibazo cy’abagore bahohotera abagabo bikagera mu rwego rwo kubakubita ntabwo gikunze kuvugwa.

Akumuntu Delphine umwe mu bagore bo mu Murenge wa Ngororero yabwiye Umuvunyi Mukuru ko aho atuye hari bamwe mu bagabo bakubitwa inkoni n’abagore babo, batakambira inzego z’ibanze zigahana abahohotewe.

Akumuntu yavuze ko abo bagore bashinjwa gukubita abagabo, ari abakunda kujya mu tubari, bagataha mu ngo  batinze bakomangira abagabo bakinjira mu nzu babakubita.

Yagize ati “Hari bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bumva ko ijambo bahawe rikwiriye kubaha uburenganzira bwo kujya hejuru y’abagabo.”

Uyu mubyeyi avuga ko hari n’abasigirwa abana bagahabwa amabwiriza n’abagore ko bagomba gukora akazi ko mu rugo harimo no kubategurira ifunguro Umuryango wose urya nijoro.

Umukuru w’Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Torero Ruhumuriza Emmanuel,  avuga ko iki kibazo cy’abagore bakorera ihohotera abagabo, gihari ariko kikaba kitavugwa n’abanyiracyo barikorerwa.

Ati “Ibibazo dukunze kwakira ni iby’abagore bakubita abo bashakanye bashaka kwirengera.”

Ruhumuriza avuga ko akenshi abagabo batinya kugaragaza ko bahohoterwa n’abagore kugira ngo badaseba ahubwo bakabiceceka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero  Nkusi Christophe avuga ko ibibazo bakira bishingiye ku makimbirane yo mu ngo n’abasaba kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo iba yangijwe.

Ati “Ibibazo by’abagore bahohotera abagabo birahari, tugiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage bose itegeko ry’Umuryango na gahunda yo kubana neza.”

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu nzego z’ibanze harimo intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage, kuko hari bimwe byagombye kuba byarashakiwe ibisubizo bidategereje izindi nzego nkuru zirimo n’urwego rw’Umuvunyi.

Ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo guhohotera umuturage mugenzi we, yaba umugore cyangwa umugabo cyangwa undi muntu wese.”

Mu bindi bibazo Umuvunyi Mukuru yakiriye byiganjemo amakimbirane ashingiye ku mitungo, ibibazo by’izungura, abakobwa babyariye iwabo batereranywe n’Imiryango ndetse n’ibishingiye ku butaka abayobozi bagombye kuba bararangije.

Ibibazo by’amakimbirane n’ibirebana n’izungura abaturage babituye Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko nta muturage ugomba guhohotera mugenzi we
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko bagiye kwigisha abaturage itegeko ry’Umuryango
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Idrisse says:
    November 8, 2022 at 4:17 pm

    Ntibikwiriye rwose ko abagore bakubita abagabo sibyirwanda!!!! nibubahane babane mumahoro.nanjye mumisi ishize yarandihaga ariko ubu uko biri ni rimwe narimwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?