BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

admin
Last updated: August 11, 2022 12:12 am
admin
Share
SHARE

Musanze: Kuri uyu wa Gatatu abantu barimo bakora amazi baguye ku bigega bitatu bya petrol (essence) bitabye mu butaka, ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko ikibanza byabonetsemo ari icya Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wigeze kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Ibigega bya essence bigaragara ko bishaje byabonetse mu kibanza cya Musenyeri Kolini

Ikibanza cya Musenyeri kiri mu Mujyi wa Musanze, ni cyo cyabonetsemo ibigega 3 bya lisansi (essence) bikekwa ko byatabwe mu myaka myinshi ishize.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yabwiye UMUSEKE ko biriya bigega byabonwe n’abantu barimo bakora amazi.

Ati “Aho mperukira amakuru, ibigega byarimo ubusa. Aho byabonetse ngo hahoze stasiyo ya Essence, ikibanza nyira cyo yamenyekanye ni uriya wahoze ari Musenyeri Kolini, umurongo watanzwe ni uko bivanwamo bikajyanwa ahandi afite ikibanza hanyuma bigakorerwa inyandiko y’aho byajyanywe, hazaboneka uvuga ko ari ibye iyo nyandiko n’ubundi izaba ihari igaragaza aho byajyanywe, ni wo murongo watanzwe.”

Mayor yadutangarije ko ibigega byabonetse ubwo abantu batunganyaga amazi, bashakisha ahari ikibazo mu matiyo yazibye.

Yavuze ko bigaragara ko hariya hantu Musenyeri yahaguze nyuma kuko iyo sitatio ya essence yahahoze itari iye.

Ni ibigega bitatu bya essence bigaragra ko bikuze
Ibi bigega byajyanywe mu kindi kibanza cya Musenyeri, ngo uzavuga ko ari ibye niho azabisanga

AMAFOTO@RadioRwanda Twitter

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • lg says:
    August 13, 2022 at 9:12 am

    Keretse niba ikibanza atarakiguze nabanyiracyo uguze ikibanza se ugasangamo ikintu cyagaciro usabwa kugisubizwa !!usanze se aho hantu hadashobora kubakwa nawe urayasubizwa niba imyaka 60 ntawavuze ko ibintu bye biraho ubwo. nuko ntagaciro yabihaga uwo nyirabyose wamaze iyo myaka bizamara imyaka ingahe ngo aze kubireba reka mbabwire ibimenyetso yazana byatuma asaba nogudubizwa ubutaka bwe bivuze ko uwahagurishije atari ahe kuko atali azi ibiri mwubwo butataka ahubwo barebe uwahagurishije uko yahabonye l

    Reply
  • lg says:
    August 13, 2022 at 9:12 am

    Keretse niba ikibanza atarakiguze nabanyiracyo uguze ikibanza se ugasangamo ikintu cyagaciro usabwa kugisubizwa !!usanze se aho hantu hadashobora kubakwa nawe urayasubizwa niba imyaka 60 ntawavuze ko ibintu bye biraho ubwo. nuko ntagaciro yabihaga uwo nyirabyose wamaze iyo myaka bizamara imyaka ingahe ngo aze kubireba reka mbabwire ibimenyetso yazana byatuma asaba nogudubizwa ubutaka bwe bivuze ko uwahagurishije atari ahe kuko atali azi ibiri mwubwo butataka ahubwo barebe uwahagurishije uko yahabonye l

    Reply
  • Anonymous says:
    August 17, 2022 at 10:23 pm

    mubibikemurebekobitapfuye

    Reply

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu…

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze…

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?