BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Leta ya Vatican yanze kwinjira muri gahunda y’amahoro ya Amerik

Leta ya Vatican yanze kwinjira muri gahunda y’amahoro ya Amerik

admin
Last updated: February 18, 2026 5:42 pm
admin
Share
SHARE

Vatican yatangaje ko itazajya mu rwego rwiswe “Board of Peace” rwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera ko inshingano z’uru rwego zikwiye kuba iz’u’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Pietro Parolin, ku wa 17 Gashyantare 2026.

Cardinal Parolin yavuze ko Kiliziya itabona impamvu yo kujyaho uru rwego, asobanura ko imiterere yarwo ihabanye cyane n’imiterere y’izindi nzego z’ubuyobozi mpuzamahanga.

Ati “Vatican ntabwo izajya muri Board of Peace bitewe n’imiterere yayo ihabanye cyane n’imiterere y’izindi nzego. Icyo dushishikariza ni uko ku rwego mpuzamahanga byose byagahariwe Loni isanzwe igenzura ibibazo nk’ibyo.”.

Ubu butumwa bwa Vatican bukurikira itangazo ryo mu Butaliyani ryavuze ko uru rwego ruhabanye n’itegeko nshinga ry’iki gihugu, bityo rutazajyamo.

“Board of Peace” yatangijwe na Perezida Trump muri Mutarama 2026, igamije gushakira umuti intambara yo muri Gaza, ariko nyuma igaragaza ko izanashaka ibisubizo ku yandi makimbirane ku isi. Uru rwego rwagiye rutavugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko rushobora kugerageza gusimbura Umuryango w’Abibumbye mu nshingano z’isi.

Kugeza ubu, ibihugu 26 byamaze kwinjira muri uru rwego mu gihe hatumiwe ibihugu 60, abandi bakomeje kugaragaza impungenge ko uru rwego rutubahiriza ihame ry’uburenganzira bungana n’imiyoborere isanzwe y’inzego mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaganye uyu mugambi, avuga ko inshingano zo kubungabunga amahoro ku isi zigomba gukomeza kuba iza Loni.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Camarade ari mu mazi abira nyuma yo gutangariza perezida wa Gorilla FC

Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade ashobora guhanwa nyuma yo gutangaza ko…

Leta ya Vatican yanze kwinjira muri gahunda y’amahoro ya Amerik

Vatican yatangaje ko itazajya mu rwego rwiswe “Board of Peace” rwashyizweho na…

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

2 Min Read
Mu mahanga

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?