Ikigo kigenzura itumanaho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ARPTC cyareze MTN Group gukorera mu bice bya i Goma na Rutshuru mu buryo butekewe n’amategeko.
Ikigo MTN Group, gifite amashami mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda na Uganda .
Mu itangazo, ryashyizwe ahagaragara n’ikigo ARPTC rivuga ko MTN Group irimo gutanga serivisi za telefone ngendanwa na internet mu bice biyoborwa n’umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23 birimo Goma na Rutshuru, itarabiherewe uruhushya na leta ya Kinshasa .
Kugeza ubu ikigo MTN group ntacyo kiravuga kuri ibi birego bya Kinshasa.
ARPTC(Autorité de Réguration de la Poste et des Télécommunications du Congo) ivuga ko ibyo MTN Group irimo gukora binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse no kurengera ubusugire bw’igihugu kandi bishobora gutuma ikurikiranwa n’amategeko.
ARPTC ivuga ko yamaze kugeza iki kirego ku nzego z’igihugu na mpuzamahanga,kandi izanyura inzira zose z’amategeko kugira ngo hubahwe amategeko n’ubusugire mu ikoranabuhanga by’igihugu cyacu”.
Iki kirego ni ikintu gishya mu makimbirane n’intambara mu burasirazuba bwa Congo, aho igice ARPTC ivuga ko MTN Group ikoreramo bitemewe kigenzurwa n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe nturatangaza niba warahaye MTN Group uburenganzira bwo gukorera muri ako gace, kandi ntacyo uratangaza kuri iki kirego cya ARPTC.
