BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Ibinyabiziga 960 byafatiwe kutagira Controle technique  

Ibinyabiziga 960 byafatiwe kutagira Controle technique  

admin
Last updated: August 19, 2022 6:38 pm
admin
Share
SHARE

Kuri  uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022, Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi ine  yafashe ibinyabiziga bigera kuri 969 byose bitujuje ubuziranenge.

Ibinyabiziga birimo amakamyo byafashwe bidafite icyangombwa cy’ubuzirange

Polisi isobanura ko mu gihe ikinyabiziga cyigiye mu muhanda cyitujeje ubuzirange gishora guteza impanuka, ubuzima bw’abantu bukaba bwahagendera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abashoferi gusuzumisha ibinyabiziga badategereje kwibutswa na Polisi  kuko mu gihe bidakozwe bishobora guteza akaga.

Yagize ati “Ibyo binyuranyije n’amategeko ndetse bikaba byateza n’impanuka. Ntabwo rero twategereza ko  hatakara ubuzima bw’abantu cyangwa ngo ibintu byangirike niyo mpamvu abapolisi bari hriya no hino bagomba kubishakisha.”

Yakomeje  ati “Turakangurira abantu kubyitabira, ntabwo bazategereza ko Polisi ibahana cyangwa se  ko Polisi ibabwiriza cyangwa ikinyabiziga cyateza impanuka kikaba cyateza ikibazo.”

Polisi yatangaje ko hari ubwo ibinyabiziga byakoze impanuka ahanini bitewe n’uko bidasuzumishijwe ubuziranenge bwabyo (Controle technique.)

Polisi ifashe ibi binyabiziga mu gihe ku wa 2 Kanama uyu mwaka  mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo abantu bane baburiramo ubuzima abandi 31 barakomereka.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko byagaragaye ko ikamyo itari yarakoresheje isuzuma ry’ibinyabozoga (Controle technique).

CP Kabera yasabye abashoferi kwitwararika bagasuzumisha ibinyabiziga kugira ngo birinde impanuka

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?