BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > COVID-19 yagaragaje ko mu bibazo hashobora gushibukamo ibisubizo – Kagame

COVID-19 yagaragaje ko mu bibazo hashobora gushibukamo ibisubizo – Kagame

admin
Last updated: October 22, 2022 4:14 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yakebuye urubyiruko ruhabwa amahirwe yo gukorera igihugu ariko rukayapfusha ubusa, rugatakarizwa icyizere, anagaruka ku buryo u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gihe cya COVID-19.

Ubwo Perezida Paul Kagame yaganirizaga abayobozi bitabiriye inama ya Biro politiki ya RPF Inkotanyi

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira 2022, yari ayoboye inama ya Biro politiki y’uyu muryango.

Perezida Kagame yabanje kunenga abayobozi bahabwa inshingano ariko bakabyuririraho, bakira ruswa ndetse banakora amakosa anyuranye.

Avuga ko bene iyi myitwarire isigaye iri no mu rubyiruko rugirirwa icyizere ariko rukagipfusha ubusa.

Yagize ati “Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, dukwiye kumenya ngo tubatezeho byinshi. Nicyo gihugu cy’ejo, n’izo mbaraga z’uyu munsi. Namwe mwajya mu mico mibi gute? Kuki mudashaka uburyo dukora neza, dukora ibintu bizima, ufite ikibazo tukamufasha.”

Yakomje agira ati “Iyo ukoze ibintu nk’ibyo mu nzego z’ubuyobozi (Avuga amakosa yo mu kazi), ntabwo ari ikibi gusa ukoze, niba ari ibyo wibye, niba .. hari n’icyo cyizere umuryango Nyarwanda wari ukwiye kuba uguha, cyangwa ufite, uracyanze uracyijugunye.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ko uhawe inshingano aba akwiye kubyaza umusaruro amahirwe n’icyizere yagiriwe.

COVID-19  isomo ku Rwanda…

Perezida Kagame avuga ku bihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo bya COVID-19, yavuze ko rwayikuyeho amasomo anyuranye, arimo no kwishakamo ibisubizo.

Yavuze ko iki cyorezo kandi cyaringanije abantu bose, yaba ibihugu  by’ibihanganjye ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Yongeyeho ko kuri ubu u Rwanda rwitegura kugera ku rwego rwo kwikorera inkingo rubikesha kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Muri uko kurwana n’icyo cyorezo, ubu u Rwanda ruri hafi yo kugera ku rwego dukora urukingo rujyanye n’icyo cyorezo, ariko ubwo bushobozi bwo gukora urukingo, rufite ubushobozi bwo gukora n’ibindi bihangana n’ibyo bibazo.”

Yakomje agira ati “Icyorezo cyahitanye ubukungu, ubukungu bwacu bwarazahaye, n’ubukungu ku Isi hose na byo bimera gutyo, no mu kibi havamo icyiza, ibyo byose byabaye, ikikubayeho cyose kiba gikwiriye kuguhwitura, ugatangira gutekereza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruba rukwiye guhora rwiteguye kwishakamo ibisubizo  mu gihe haramuka haje ibindi byorezo, cyangwa ibindi bibazo byugariza Isi, bikaza bisanga igihugu cyiteguye.

Yagize ati “Ibyo biba bikwiye kongera kudukangura, tugakorera mu zindi mbaraga tutari dusanzwe dukoresha.”

U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko rufite muri gahunda umushinga wo gutangira gukorera mu gihugu inkingo z’indwara zitandukanye.

Ku wa 23 Kamena 2022, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal ni byo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro.

Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read

Perezida Kagame yakiriye Touadéra baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi

1 Min Read
Politike

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

2 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?