BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > AFC/M23 igenzura ubutaka bufite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34

AFC/M23 igenzura ubutaka bufite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34

sam
Last updated: June 30, 2025 10:16 am
sam
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko kuri ubu bagenzura ubutaka bufite ubuso bugera kuri kilometero kare ibihumbi 34.

Mu butumwa bujyanye n’umunsi w’ubwigenge, ku wa 29 Kamena 2025 Nangaa yagaragaje ko ibice AFC/M23 igenzura birimo umutekano usesuye kandi ko abaturage babituyemo bafite icyizere cy’ahazaza heza.

Yagize ati “Uyu munsi, AFC/M23 iyobora ubutaka bw’igihugu burenga kilometero kare 34, ahatuye abaturage bagenzi bacu. Mu mezi atanu, ingabo zacu zagaruye umutekano, zigarura ituze, zirinda abaturage, zibiba imbuto y’icyizere gishya.”

Nangaa yasobanuye ko nta shimwe AFC/M23 ikeneye cyangwa se ubutegetsi, ahubwo ko icyo ishaka ari ukugarura umutekano muri RDC, kuyikura mu bukene, iheza, ivangura, igitugu ndetse n’akarengane.

Yagaragaje ko ku bw’iyo mpamvu, AFC/M23 ishyigikiye gahunda zose zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu zirimo ibiganiro bya Qatar biyihuza na Leta ya RDC, byatangiye muri Werurwe 2025.

Intambara ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC yatangiye mu Ugushyingo 2021. Kuva icyo gihe, iri huriro ryatangiye gufata ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rikomereza muri Kivu y’Amajyepfo.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

2 Min Read
Politike

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

1 Min Read
Mu mahanga

Nestor Ntahontuye, yarahiriye kuyobora Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

1 Min Read
Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?