BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Abanyarwanda bashimiye Mukansanga Salma wakoze amateka mu gikombe cy’Isi

Abanyarwanda bashimiye Mukansanga Salma wakoze amateka mu gikombe cy’Isi

admin
Last updated: November 23, 2022 2:21 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo guca agahigo ko kuba Umunya-Afurika wa Mbere w’umugore ugiye gusifura mu gikombe cy’Isi  cy’abagabo, Abanyarwanda bo hirya no hino bamwibukije ko batewe ishema na we.

Mukansanga Salma yashimiwe n’Abanyarwanda kubera andi mateka yanditse

Mu mukino u Bufaransa bwatsinzemo Australie ibitego 4-1, Mukansanga yari umusifuzi wa kane wari ufite inshingano zitandukanye zirimo no kuba yajya mu kibuga mu gihe uwo hagati yagira ikibazo.

Umukino Mukansanga Salma yagizemo uruhare ni uwo mu itsinda rya kane warangiye Ikipe y’u Bufaransa iwutsinzemo ibitego 4-1 cya Australia.

Abanyarwanda benshi bari bategereje kureba uko uyu musifuzi mpuzamahanga aza kwitwara imbere y’abafana 40.875. Aba bose bari bagiye kureba umukino kuri Stade ya Al Janoub Stadium, iherereye mu Mujyi wa Al Wakrah.

Nyuma y’uyu mukino w’amateka, babicishije ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda batandukanye bagaragaje ko batewe ishema n’uyu mukobwa ukomoka mu Akarere ka Rusizi.

Akimara gukora aya mateka, Mukansanga yavuze ko kuba ari hariya nk’umugore, atari amahirwe ahubwo yabikoreye we na bagenzi be bandi.

Ati “Turi hano kuko tubikwiriye. Ntabwo ari amahirwe, nta nu’bwo ari uko turi abagore.”

Mukansanga Salma muri uyu mukino yari afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’abasifuzi bagenzi be barimo Victor Gomes wasifuraga hagati, Zakhele Siwela na Souru Phatsoane bari abasifuzi bungirije.

Ntabwo ariko kazi yari ashinzwe gusa, ahubwo yari yitezweho kumvikanisha abakinnyi bari hanze n’abatoza, bagasobanukirwa imyanzuro yafashwe n’umusifuzi wo hagati mu kibuga. Yakanafashaga kandi mu gusimbuza no kongeraho iminota mu mukino.

Uyu musifuzi yagize uruhare mu gusimbuza kw’amakipe yombi. Ku Bufaransa yabafashije gusimbuza Theo Hernandez yinjira mu kibuga asimbuye Lucas Hernandez, Youssouf Fofana wasimbuye Aurelien Tchouameni na Kingsley Coman wasimbuye Ousmane Dembele.

Australia yayifashije gusimbuza abakinnyi bayo barimo Mitchell Duke wasimbuye Jason Cummings, Awer Mabil wasimbuye Riley McGree, Garang Kuol wasimbuye Craig Goodwin na Milos Degenek wasimbuye Nathaniel Atkinson.

Mukansanga nyuma y’iminota 45 y’umukino yongeye iminota itandatu kuri uyu mukino. Nyuma y’iminota 90, yongeraho iminota irindwi.

Mukansanga yibukije Isi ko kuba ari aho ari atari uko ari umugore ahubwo yabikoreye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • nt. e. mugisha says:
    November 23, 2022 at 4:07 pm

    yyy that wat weed songa mdere sister umwana w i rusizi

    Reply
    • gatare says:
      November 23, 2022 at 4:59 pm

      Birashimishije cyane.Bavuga ko FIFA irimo kumuhemba 3 millions Frw buli kwezi kugeza Mundial irangiye.Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.

      Reply
  • triple men says:
    November 23, 2022 at 4:11 pm

    as rusizians from rwanda we are happy because of our sister salima we love u sis komerz ah

    Reply
  • Caco says:
    November 23, 2022 at 6:40 pm

    Salma turagushyigikiye pe! Courage mwana!

    Reply
  • SAMUEL says:
    November 23, 2022 at 6:50 pm

    abagore b iwacu nibakomeze batere imbere

    Reply
  • Emmanuel says:
    November 24, 2022 at 6:43 am

    Great work to our Sister Salma. you ‘re worthy

    Reply

Leave a Reply to SAMUEL Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?