BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Feb 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burundi: Ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyugarijwe n’ibibazo by’itumanaho .

Burundi: Ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyugarijwe n’ibibazo by’itumanaho .

admin
Last updated: February 11, 2026 8:01 pm
admin
Share
SHARE

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, cyitiriwe Melchior Ndadaye, cyugarijwe n’ibibazo by’itumanaho bituma akenshi indege zijya kukigwaho zihindura ibyerekezo, ibituma abenshi bashidikanya ku mutekano wacyo.

Ni ibibazo byagize ingaruka no ku ngendo z’abakuru b’ibihugu barimo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Kugira ngo ingendo z’indege zigende neza, bisaba ko habaho itumanaho rihuza abapilote n’abari ku bibuga baba babayobora, babifashijwemo n’uburyo bw’ikoranabuhanga burimo radar na GPS butuma bamenya neza ikirere barimo n’intera ibura kugira ngo bahagere.

Abayobozi bo kuri iki kibuga cy’indege bavuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukora nabi nyuma y’aho hakuweho ibikoresho by’itumanaho byashyizweho n’Ababiligi, bigasimbuzwa ibyakorewe mu Burusiya.

Tariki ya 1 Gashyantare 2026, indege ya RwandAir yasubiye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubwo yaburaga ibilometero bitandatu ngo igere ku kibuga cya Bujumbura, bitewe n’uko itumanaho hagati y’umupilote wayo n’abakozi bari ku butaka ritagendaga neza.

Uwo munsi, indege ya Falcon 900 yari itwaye Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, n’abayobozi bari bamuherekeje, na yo yahinduye icyerekezo ubwo yagiraga ikibazo cya GPS, ijya kugwa i Kampala muri Uganda.

Iki kibazo cyageze no kuri Perezida Evariste Ndayishimiye tariki ya 7 Gashyantare ubwo indege ye yavaga i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yasubiraga i Bujumbura kuko na bwo itumanaho ryagenze nabi.

Sosiyete z’indege zahuye n’iki kibazo zahamagaye ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Bujumbura, zibusaba ibisobanuro.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu bwikorezi bwo mu kirere bateguje imyigaragambyo

Ihuriro ry’abatanga serivisi zijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ryo muri Kenya, ryatanze…

Min.Nduhungirehe yanenze AU ikomeje kurengera Kinshasa ikora ibitemewe n’amategeko birimo gukoresha abacancuro 

Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater…

Leta ya DRC yareze MTN Group gukorera kubutaka bwayo nta burenganzira ibifitiye

Ikigo kigenzura itumanaho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ARPTC cyareze MTN…

Burundi: Ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyugarijwe n’ibibazo by’itumanaho .

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, cyitiriwe Melchior Ndadaye, cyugarijwe n’ibibazo…

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

Byiringiro Innocent, umunyeshuri w’imyaka 17 wo mu Karere ka Karongi yatawe muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umuyobozi mu Burundi yavuze ko abagore bazajya basangwa mu kabari batari kumwe n’abagabo babo bazabihanirwa

3 Min Read
Mu mahanga

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

1 Min Read
Mu mahanga

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

2 Min Read
Mu mahanga

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?