BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Feb 8, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

admin
Last updated: February 7, 2026 4:58 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa nabi bukorwa n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika

Mu ijoro rya tariki ya 31 Mutarama rishyira iya 1 Gashyantare 2026, AFC/M23 yagabye igitero cya drones ku gice gikoreshwa n’igisirikare ku kibuga cy’indege cya Bangoka, i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Iri huriro ryasobanuye ko iki gitero cyari kigamije gusenya iki gice, kuko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ricyifashisha mu kugaba ibitero ku birindiro byaryo no ku basivili bo mu bice rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 6 Gashyantare, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yamaganye bikomeye iki gitero, agaragaza ahangayikishijwe n’uko cyagabwe ku gikorwaremezo kiri mu Mujyi ukomeye, ibishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, bityo ko kirenga ku itegeko mpuzamahanga.

Mahmoud yatangaje ko mu gihe hatagaragazwa ibimenyetso by’uko iki kibuga cy’indege cyifashishwaga mu bikorwa bya gisirikare, igitero cya AFC/M23 gifatwa nk’icyibasira igikorwaremezo cya gisivili, kikabarwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yibukije Mahmoud ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe rigaba ibitero bya drones ku birindiro byabo no ku basivili mu bice birimo Minembwe, Kalehe, Masisi na Rutshuru.

Mbonimpa yagize ati “AFC/M23 irabamenyesha ko igikorwa cya drones cyari kigambiriye gusa ibikorwa bya gisirikare, nta musivili wakigendeyemo, kandi cyari kigamije kurinda abaturage b’inzirakarengane, hubahirizwa agahenge kashyizweho n’amasezerano ya Doha.”

AFC/M23 yagaragaje ko kwamagana iki gikorwa cy’ubwirinzi hatabanje kubaho iperereza, bishyira Komisiyo ya AU mu mwanya wo kubogama, bigatuma hibazwa uko izayobora ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ibibazo byo muri RDC.

Iti “Yishyira mu mwanya wo gushyigikira Leta yakoreye abaturage ihohotera rikomeye, aho gushyigikira abarikorewe. Kugaragaza iki gikorwa cyatabaye ubuzima bw’abantu nk’icy’iterabwoba bigaragaza intambwe isubira inyuma ya AU, bigabanya icyizere ifitiwe no kwitandukanya n’inshingano shingiro yo kurinda Abanyafurika.”

Amakuru avuga ko AFC/M23 yohereje drones umunani ku kibuga cy’indege cya Bangoka. Leta ya RDC yemeza ko yasenye inyinshi muri zo.

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

RSSB Tigers BBC yegukanye igikombe cya Super Cup nyuma yo gutsinda APR…

Perezida Samia Suluhu yijeje Museveni umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu karere

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyabereye muri Tanzania, nyuma yo kwakira mugenzi we…

Icyambu cya Karongi kinyuzwaho toni 8000 za sima buri kwezi

Abakoresha icyambu cy’i Karongi kimaze amezi atanu gitangiye kunyuzwaho ibicuruzwa biva mu…

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

2 Min Read
Umutekano

RDC: Amashuri 65 yo mu ntara ya Kwilu yafunze imiryango kubera umutekano muke

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo bateze igico abarwanyi ba AFC/M23 muri Pariki ya Virunga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?