Ghana na Zambia basinye amasezerano yo gukuraho visa ku baturage b’ibyo bihugu, mu rwego rwo koroshya ingendo no gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati yabyo.
Aya masezerano yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana Samuel Okudzeto Ablakwa, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Yatangaje ko gukuraho visa bigamije gukomeza gushimangira umubano mwiza ibyo bihugu bisanzwe bifitanye no koroherezanya ingendo.
Aya masezerano aje nyuma y’uruzindiko Perezida John Dramani Mahama wa Ghana yari yagiriye muri Zambia ku wa 4 Gashyantare 2026.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana Samuel Okudzeto Ablakwa, yavuze ko ubu baturage ba Ghana na Zambia bagiye kujya bagenda muri ibyo bihugu byombi bidasabye ko bakoresha visa zaberaga bamwe imbogamizi.
Ablakwa, yavuze ko iyo ntambwe Ghana na Zambia bateye igiye guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse ikanakemura ibibazo by’ingendo ku bihugu byombi.
