Umuraperi Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, ari mu bihe bikomeye muri gereza ya MDC Brooklyn afungiyemo, aho bivugwa ko mu minsi ishize yafatiweho icyuma mu ijoro rimwe ubwo yari asinziriye.
Ibi byemejwe na Charlucci Finney, umwe mu nshuti za hafi za Diddy, wabwiye Daily Mail ko uyu mugabo yakanguwe n’umugororwa afite icyuma agishyize ku ijosi rye. Ibintu byari hafi kumuviramo urupfu mu gihe gito cyane.
Finney yavuze ko atazi neza niba abarinzi aribo bahise batabara cyangwa niba Diddy ari we wirwanyeho, gusa yemeje ko ayo makuru ari ukuri kandi ko yemejwe n’abashinzwe iperereza ku byabereye muri iyo gereza.
Amakuru y’uko Diddy yatewe icyuma n’undi mugororwa yanagarutsweho n’umwunganizi we mu mategeko, Brian Steel, ubwo yabivugaga mu rukiko mu gihe cyo gukatirwa kwe.
Finney yongeyeho ko gereza Diddy afungiyemo idatekanye, by’umwihariko ku bantu bahanwe ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati: “Mfite impungenge z’umutekano we, MDC si ahantu hizewe kuri buri wese.”
Diddy yakatiwe amezi 50 y’igifungo. Inkuru zimaze iminsi zivuga ko Perezida Donald Trump ashobora kumuha imbabazi, nubwo Ibiro bye White House byabihakanye, ariko TMZ yari yashyize hanze iyi nkuru ivuga ko “igihagaze ku byo yatangaje.”
