Ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda bwemeje koabahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka Babo na Ariel Wayz batawe muri yombi kubera kureza amasaha yo kuba bari mu kabari ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga ubwo yabitangarizaga n The New Times dukensha iyi nkuru nyuma y’uko bicicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 10 Nzeri 2025.
Yagize ati “Yego ni byo barafunze.”
Amakuru avuga ko batawe muri yombi nyuma y’uko bafashwe barengeje amasaha yo kuba bari mu kabari ndetse ngo banapimwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge.
Kuri ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police i Remera.
Ariel Wayz azwi cyane mu ndirimbo z’urukundo ndetse ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byazegurutse igihugu cyose .