BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Oct 11, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

sam
Last updated: September 12, 2025 5:38 am
sam
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwasabye ko Kabuga Félicien afungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira.

Mu 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’impamvu z’uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi.

Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, ku wa 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko nubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by’i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.

Bwagize buti “Nyuma y’imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw’ibanze. Ibihugu by’i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga ‘atafungurirwa ku butaka bwacyo’.”

Ubushinjacyaha bwa Loni bwagaragaje ko nta mpungenge zikwiye kubaho mu kohereza Kabuga mu Rwanda kuko azitabwaho mu rugendo rw’indege bijyanye n’uburwayi bwe, kandi ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwe n’ubwisanzure.

Buti “Ubushinjacyaha burasaba ko uru rukiko rufata icyemezo cyo gufungura Kabuga by’agateganyo.”

Brammertz na bagenzi be bagaragaje ko niba hari imyanzuro ikwiye gutangwa kuri dosiye ya Kabuga, idakwiye gutinda hitwajwe ko amakuru ku buzima bwe adakwiye kujya hanze, kubera ko amakuru menshi ku burwayi bwe yamaze kujya hanze.

Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

Inzego z’umutekano z’u Bufaransa zamutaye muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo wo mwaka, yoherejwe i La Haye musangbos kugira ngo aburanishwe na IRMCT.

Ibyaha yakurikiranyweho birimo gukora jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba n’itoteza.

IRMCT yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kitamugira umwere, ariko ntinikamuhamya ibyaha yashinjwaga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yategetse ko ibigo by’amashuri bitagira ibibuga bya siporo byimwa impushya

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko nta shuri ryo mu gihugu…

Kinshasa : Abakozi bakora ku kibuga cy’indege bakomeje gufungwa bazira guheza mu kirere indege yaperezida

Abakozi benshi bakora ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa bakomeje…

Umwe mu basore bagaragaye bakorera umukobwa ubugome bukabije yacakiwe

InPolisi y'u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore batatu bagaragaye…

Urubyiruko ruri kwisonga mu bagerageza kwiyahura mu Rwanda

Ku wa 10 Nzeri 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza…

Polisi y’u Rwanda yemeje ifungwa ry’abahanzi Ariel Wayz na Babo

Ubuyobozi bwa polisi y'u Rwanda bwemeje koabahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’umuyobozi mukuru w’ itangazamakuru muri UAE

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangije inama Aviation Africa 2025 iri kubera i Kigali

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?