Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko kuri ubu bagenzura ubutaka bufite ubuso bugera kuri kilometero kare ibihumbi 34.
Mu butumwa bujyanye n’umunsi w’ubwigenge, ku wa 29 Kamena 2025 Nangaa yagaragaje ko ibice AFC/M23 igenzura birimo umutekano usesuye kandi ko abaturage babituyemo bafite icyizere cy’ahazaza heza.
Yagize ati “Uyu munsi, AFC/M23 iyobora ubutaka bw’igihugu burenga kilometero kare 34, ahatuye abaturage bagenzi bacu. Mu mezi atanu, ingabo zacu zagaruye umutekano, zigarura ituze, zirinda abaturage, zibiba imbuto y’icyizere gishya.”
Nangaa yasobanuye ko nta shimwe AFC/M23 ikeneye cyangwa se ubutegetsi, ahubwo ko icyo ishaka ari ukugarura umutekano muri RDC, kuyikura mu bukene, iheza, ivangura, igitugu ndetse n’akarengane.
Yagaragaje ko ku bw’iyo mpamvu, AFC/M23 ishyigikiye gahunda zose zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu zirimo ibiganiro bya Qatar biyihuza na Leta ya RDC, byatangiye muri Werurwe 2025.
Intambara ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC yatangiye mu Ugushyingo 2021. Kuva icyo gihe, iri huriro ryatangiye gufata ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rikomereza muri Kivu y’Amajyepfo.