BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abantu 8 bakubiswe n’inkuba umwe ahita ahasiga ubuzima

Abantu 8 bakubiswe n’inkuba umwe ahita ahasiga ubuzima

admin
Last updated: October 20, 2022 9:10 am
admin
Share
SHARE

Rutsiro: Abantu umunani bo mu Murenge wa Boneza bakubiswe n’inkuba ubwo imvura yarimo igwa, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima abandi bajyanwa mu bitaro harimo umwe urembye.

Rutsiro inkuba yakubise abantu umunani umwe ahita apfa

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ukwakira 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18h00) mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera mu Mudugudu wa Bigabiro.

Ni inkuba yabakubise ubwo bari bugamye imvura yinshi yagwaga ariko umwe muri bo akaba yarimo yogosha, naho undi we ari mu cyumba acaginze bateri ya telephone.

Ni mu gihe batandatu bo bagize ikibazo kidakanganye cyo guhungabanywa n’ikubita ry’iyi nkuba kuko bari hafi yahoo yakubitiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe yahamirije UMUSEKE iby’aya makuru avuga ko batatu aribo bagize ikibazo cyane ndetse umwe muri bo akahatakariza ubuzima.

Ati “Ejo nimugoroba mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice haguye imvura nyinshi yarimo n’inkuba, ubwo rero inkuba yaje gukubita abantu batatu bagira ikibazo cyane, umwe ahita ahaburira ubuzima abandi babiri bajyanwa kwa muganga.”

Yavuze ko umwe yoherejwe ku bitaro bya Murunda, undi asigara ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu.

Ati “Hari abandi batandatu na bo bagize ikibazo cy’ihungabana kuko bari hafi y’aho inkuba yakubitiye ariko bo mu kanya bagiye gutaha.”

Uwitabye Imana ni Ndayisaba wari ufite imyaka 17, naho uwoherejwe ku bitaro bya Murunda yitwa Irasubiza Emmanuel w’imyaka 20 na Niyigena Clemance uri gukurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu ku buryo we hari icyizere ko aza kumera neza vuba.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane imirenge yegereye i Kivu, abahanga bakagaragaza ko bishobora kuba bifitanye n’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Mudaheranwa Christophe, uyobora umurenge wa Boneza aha niho ahera yongera kwibutsa abaturage ko bakwiye gukomeza kwitwararika cyane mu bihe by’imvura harimo kwirinda kugenda mu mvura, gukoresha imitaka y’ibyuma, kugama munsi y’ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma bikoresha amashanyarazi nka radiyo, telephone n’ibindi kuko biri mu biteza umurindi ikubita ry’inkuba.

Ikibazo cy’abantu bakubiswe n’inkuba ntabwoi cyari giherutse muri uyu murenge wa Boneza kuko cyaherukaga mu mwaka ushize.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • gakumba says:
    October 20, 2022 at 11:03 am

    Rutsiro ni iwabo w’Inkuba !! Gusa tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu…

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze…

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?