BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umubyeyi utamenyekanye yataye uruhinja ku gasozi

Muhanga: Umubyeyi utamenyekanye yataye uruhinja ku gasozi

admin
Last updated: October 8, 2022 3:55 pm
admin
Share
SHARE

Umusaza w’imyaka 61 y’amavuko yatoraguye uruhinja rumaze nk’ibyumweru bibiri ruvutse, asanga ari ruzima  arushyikiriza inzego z’Ubuyobozi.

Uruhinja rwatowe n’umusaza bikekwa ko rumaze ibyumweru bibiri ruvutse

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyiciro, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 07 Ukwakira, 2022 aribwo uyu musaza Munyaneza Vincent  yatahaga iwe mu rugo, akumva iruhande rwe umwana arira yihutira kumureba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre yabwiye UMUSEKE ko  uyu musaza amaze kumubona yatabaje ubuyobozi n’abaturage basanga uruhinja rwahogoye, bihutira kumujyana kwa Muganga kugira ngo barusuzume barebe niba nta kibazo cy’uburwayi cyangwa ingaruka yatewe n’imbeho cyane ko wabonaga yanduye, kuko uwamubyaye atigeze amwitaho.

Ruzindana yavuze ko ku Bitaro i Kabgayi aho uyu mwana ari, abaganga basanze ari muzima bakaba barimo kumwitaho.

Ati: “Turimo gushaka umuryango umurera kuko uwamutaye atarabasha kumenyekana.”

Yavuze ko bahamagaye abajyanama b’Ubuzima kugira ngo bakore igenzura ku bakobwa bari basanzwe batwite,barebe ko harimo uwaba yabyaye agata umwana ku gasozi.

Ati: “Mu kanya batubwiye ko ntawe babonye, gusa twatanze amatangazo no mu yindi mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Gusa yavuze ko nubwo hari bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, ariko ari ubwa mbere muri uyu murenge umubyeyi cyangwa umukobwa abyara agafata icyemezo cyo kujugunya uwo yibarutse ku gasozi.

Ruzindana yasabye abafite ingeso mbi nk’izi ko mu gihe baba batwite bajya bita ku bana babyara aho kubajugunya, kubera ko umwana iyo avutse ataba ari uw’umubyeyi gusa, ahubwo aba ari ni uw’igihugu.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ni merveille says:
    October 9, 2022 at 12:20 pm

    Ndi rubavu mu murenge wa giseny abakobwa bakora ibyo kosa nibarya baboneka barye bahanwa pe uwo mwana mwamunyihera

    Reply
  • Benoit says:
    October 9, 2022 at 8:55 pm

    birandenze tu gusa imana ifashe ururuhinja

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?