BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umubyeyi utamenyekanye yataye uruhinja ku gasozi

Muhanga: Umubyeyi utamenyekanye yataye uruhinja ku gasozi

admin
Last updated: October 8, 2022 3:55 pm
admin
Share
SHARE

Umusaza w’imyaka 61 y’amavuko yatoraguye uruhinja rumaze nk’ibyumweru bibiri ruvutse, asanga ari ruzima  arushyikiriza inzego z’Ubuyobozi.

Uruhinja rwatowe n’umusaza bikekwa ko rumaze ibyumweru bibiri ruvutse

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyiciro, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 07 Ukwakira, 2022 aribwo uyu musaza Munyaneza Vincent  yatahaga iwe mu rugo, akumva iruhande rwe umwana arira yihutira kumureba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre yabwiye UMUSEKE ko  uyu musaza amaze kumubona yatabaje ubuyobozi n’abaturage basanga uruhinja rwahogoye, bihutira kumujyana kwa Muganga kugira ngo barusuzume barebe niba nta kibazo cy’uburwayi cyangwa ingaruka yatewe n’imbeho cyane ko wabonaga yanduye, kuko uwamubyaye atigeze amwitaho.

Ruzindana yavuze ko ku Bitaro i Kabgayi aho uyu mwana ari, abaganga basanze ari muzima bakaba barimo kumwitaho.

Ati: “Turimo gushaka umuryango umurera kuko uwamutaye atarabasha kumenyekana.”

Yavuze ko bahamagaye abajyanama b’Ubuzima kugira ngo bakore igenzura ku bakobwa bari basanzwe batwite,barebe ko harimo uwaba yabyaye agata umwana ku gasozi.

Ati: “Mu kanya batubwiye ko ntawe babonye, gusa twatanze amatangazo no mu yindi mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Gusa yavuze ko nubwo hari bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, ariko ari ubwa mbere muri uyu murenge umubyeyi cyangwa umukobwa abyara agafata icyemezo cyo kujugunya uwo yibarutse ku gasozi.

Ruzindana yasabye abafite ingeso mbi nk’izi ko mu gihe baba batwite bajya bita ku bana babyara aho kubajugunya, kubera ko umwana iyo avutse ataba ari uw’umubyeyi gusa, ahubwo aba ari ni uw’igihugu.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ni merveille says:
    October 9, 2022 at 12:20 pm

    Ndi rubavu mu murenge wa giseny abakobwa bakora ibyo kosa nibarya baboneka barye bahanwa pe uwo mwana mwamunyihera

    Reply
  • Benoit says:
    October 9, 2022 at 8:55 pm

    birandenze tu gusa imana ifashe ururuhinja

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M.…

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?