BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Umuturage ari mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

Musanze: Umuturage ari mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

admin
Last updated: August 18, 2022 4:11 pm
admin
Share
SHARE

Habimana w’imyaka 25 arwariye mu Bitaro bya Kigali nyuma yo gusagarirwa n’imbogo ikamukomeretsa. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko ari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu muturage arwariye mu Bitaro bya Kigali nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

Nzamakuba Emmanuel, ni umubyeyi w’uyu mugabo w’umugore n’umwana bo mu Murenge wa Nyange ,Akagari ka Ninda,Umudugudu wa Kabara mu Karere ka Musanze.

Uyu yabwiye UMUSEKE ko ibi byabaye  mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2022, ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umwana we yari yagiye kurinda umurima w’ibirayi agamije gutesha imbogo ariko akaza gusagarirwa nayo.

Ubwo yarari mu murima, imbogo yaraje imutera ihembe ku kananwa maze abandi baratabara, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.

Asobanurira umunyamakuru yagize ati “Imbogo yamusanze mu birayi yarari  kurinda iramuhweza neza neza.Ntabwo yari wenyine na ruguru hari abandi, baratabaza ,bamuzana ari intere, duhita tumuzana ku bitaro.”

Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko aza kujyanwa ku Bitaro bya Kigali(CHUK).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda,Tuyishimire Mediatrice, yabwiye UMUSEKE ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko imbogo zikomeza konera abaturage no kubasagarira.

Yagize ati “Ingamba ziba zihari ni izo gukomeza gushyiraho urukuta rutandukanya Pariki y’ibirunga n’imirima y’abaturage ariko urwo rukuta rushyirwaho ntabwo ruba rufite ubudahangarwa ku buryo izo mbogo zitarusimbuka.Ni ugukomeza gusanasana.”

Uyu muyobozi yatangaje ko  uyu muturage ari gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bangirijwe n’imbogo.

Yagize ati”Umuryango we waregerewe, uraganirizwa kuko iyo bigenze gutyo ugomba gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bantu baba bangirijwe n’imbogo yaba afite ubwishingizi mu kwivuza cyangwa atabufite bagomba kumuvura.”

Si ubwa mbere humvikanye inkuru z’abaturage baturiye pariki y’ibirunga basagarirwa n’imbogo bityo icyifuzo cyabo ni uko yazitirwa hadakoreshejwe urukuta rw’amabuye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Patos says:
    August 18, 2022 at 9:26 pm

    Yampayi inka.
    Dore imbogo dore umuturage ngo ntazi kuyitandukanya ni inka

    Reply
  • Patos says:
    August 18, 2022 at 9:26 pm

    Yampayi inka.
    Dore imbogo dore umuturage ngo ntazi kuyitandukanya ni inka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?