BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Umuturage ari mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

Musanze: Umuturage ari mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

admin
Last updated: August 18, 2022 4:11 pm
admin
Share
SHARE

Habimana w’imyaka 25 arwariye mu Bitaro bya Kigali nyuma yo gusagarirwa n’imbogo ikamukomeretsa. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko ari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu muturage arwariye mu Bitaro bya Kigali nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

Nzamakuba Emmanuel, ni umubyeyi w’uyu mugabo w’umugore n’umwana bo mu Murenge wa Nyange ,Akagari ka Ninda,Umudugudu wa Kabara mu Karere ka Musanze.

Uyu yabwiye UMUSEKE ko ibi byabaye  mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2022, ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umwana we yari yagiye kurinda umurima w’ibirayi agamije gutesha imbogo ariko akaza gusagarirwa nayo.

Ubwo yarari mu murima, imbogo yaraje imutera ihembe ku kananwa maze abandi baratabara, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.

Asobanurira umunyamakuru yagize ati “Imbogo yamusanze mu birayi yarari  kurinda iramuhweza neza neza.Ntabwo yari wenyine na ruguru hari abandi, baratabaza ,bamuzana ari intere, duhita tumuzana ku bitaro.”

Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko aza kujyanwa ku Bitaro bya Kigali(CHUK).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda,Tuyishimire Mediatrice, yabwiye UMUSEKE ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko imbogo zikomeza konera abaturage no kubasagarira.

Yagize ati “Ingamba ziba zihari ni izo gukomeza gushyiraho urukuta rutandukanya Pariki y’ibirunga n’imirima y’abaturage ariko urwo rukuta rushyirwaho ntabwo ruba rufite ubudahangarwa ku buryo izo mbogo zitarusimbuka.Ni ugukomeza gusanasana.”

Uyu muyobozi yatangaje ko  uyu muturage ari gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bangirijwe n’imbogo.

Yagize ati”Umuryango we waregerewe, uraganirizwa kuko iyo bigenze gutyo ugomba gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bantu baba bangirijwe n’imbogo yaba afite ubwishingizi mu kwivuza cyangwa atabufite bagomba kumuvura.”

Si ubwa mbere humvikanye inkuru z’abaturage baturiye pariki y’ibirunga basagarirwa n’imbogo bityo icyifuzo cyabo ni uko yazitirwa hadakoreshejwe urukuta rw’amabuye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Patos says:
    August 18, 2022 at 9:26 pm

    Yampayi inka.
    Dore imbogo dore umuturage ngo ntazi kuyitandukanya ni inka

    Reply
  • Patos says:
    August 18, 2022 at 9:26 pm

    Yampayi inka.
    Dore imbogo dore umuturage ngo ntazi kuyitandukanya ni inka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?