BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 1, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Walikale: FDLR yatwitse igiturage, inica abantu

Walikale: FDLR yatwitse igiturage, inica abantu

admin
Last updated: December 15, 2025 3:46 pm
admin
Share
SHARE

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batwitse igiturage muri Teritwari ya Walikale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banica abaturage bane bari batuye muri ako gace.

Aba barwanyi bayobowe n’uwitwa General Mudayongwa bateye igiturage giherereye muri Teritwari ya Walikale mu gace ka Busurungi ho muri Gurupuma na Waloa Loanda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025.

Urubuga Actualite cd rwatangaje ko abo barwanyi b’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, binjiye mu giturage bayobowe n’uwitwa General Mudayongwa, bagahita batwika amazu yari mu giturage mu gihe abantu bari bakiryamye.

Abantu bane bahise bitaba Imana mu gihe abandi bahungiye mu bice bya Kifuruka, Kaundju, Katambira, na Busurungi.

Bivugwa ko abo barwanyi bateye bashaka kwirukana abatuye muri gurupoma ya Waloa Loanda, aho uwo witiya General Mudayongwa, avuga ko ubwo butaka ari ubwe.

Abaturage bavuga ko uwo musirikare ‘asaba abaturage kwimuka, agatangira korora no guhinga mu butaka yita ubwe.’

Mu bapfiriye aho barimo abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo by’umwihariko abo mu nyeshyamba za Mai-Mai Kifuafua. Ibyatumye imirwano ikomeye yubura hagati ya FDLR n’abawanyi bo muri Mai-Mai.

Raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko leta ya Congo yinjije ndetse ikorana n’abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Amasezerano y’amahoro ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo gufatanya mu guhashya no gusenya uyu mutwe, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?