BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

admin
Last updated: December 10, 2025 3:33 pm
admin
Share
SHARE

Mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD hakomeje kuvugwamo gusubiranamo no gucikamo ibice kwa bamwe mu bakomeyemo, bitewe no kutumvikana ku guhitamo umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2027, ndetse n’ivuka ry’itsinda ryiyemeje gushyigikira Ndayishimiye.

Radio RPA (Radio Publique Africaine) dukesha aya makuru, iravuga ko ku wa Gatandatu tariki 06 Ukuboza 2025 habaye inama idasanzwe y’iri shyaka rya CNDD-FDD yabereye i Cankuzo, yagaragaje ko hashobora kuba hari ugucikamo ibice muri iri shyaka.

Bamwe mu barwanashya ba CNDD-FDD bakoze itsinda bise ‘Bene Samurarwa’ baniyemeza gushinga Ihuriro rishyigikiye Perezida Évariste Ndayishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2027.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko aya macakubiri avugwa muri iri shyaka, agenda yigiza hirya uruhare rw’urubyiruko n’abaturage mu migambi y’iri shyaka.

Tariki ya 05 n’iya 06 Ukuboza 2025, muri Hoteli ya Ruvubu Park Hôtel iri muri kariya gace ka Cankuzo, habaye inama y’abagize ririya Huriro rya Bagumyabanaga ryiyise Bene Samurarwa, bari bambaye imipira ibaranga.

Umwe mu bayitabiriye yavuze ko yari igamije guhamagarira abagize ririya tsinda gukora ubukangurambaga mu Gihugu hose, bwo gukangurira abaturage kuzashyigikira Perezida Ndayishimiye. Izindi nama nk’iyi kandi zabaye mu bindi bice byo mu zindi Ntara, gusa iriya yo yafatwaga nk’iyihariye.

Mu bayitabiriye, harimo Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa CNDD-FDD Cyriaque Nshimirimana, abasirikare bakuru mu Gisirikare cy’u Burundi, kimwe n’abacuruzi bakomeye, ndetse n’Abadepite bakomoka muri Buhumuza.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bakuru bitabiriye iriya nama bari mu bagomba kuziyunga kuri ririya tsinda rishya riherutse kuvuka muri CNDD-FDD. Iyi nama yabaye mu gicuku, hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda, ndetse mu gitondo cya kare ikurikirwa n’umuganda rusange wabereye muri Cankuzo, mbere yuko abitabiriye iriya nama bataha.

RPA ivuga ko muri iki gihe bamwe mu bakomeye muri CNDD-FDD barimo Révérien Ndikuriyo, akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi Umutwe w’Abadepite Gélase Daniel Ndabirabe, na Gervais Ndirakobuca Perezida wa Sena, badahuza n’iri tsinda ryiyemeje gushyigikira Perezida Ndayishimiye, ku bijyanye no guhitamo umukandida uzahagararira ishyaka mu matora ya 2027.

Iki kinyamakuru kikavuga ko uku kutavuga rumwe kuri mu ishyaka, gushobora kuba intandaro ya bomboribombori ishobora gutuma ibintu biba bibi mu Ishyaka mu gihe ibibazo bitaba bibonewe umuti mbere y’amatora

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Politike

Gen Maj Ekenge ari gusabirwa igihano cyo gufungwa

2 Min Read
Politike

U Rwanda rwashyigikiye AU kwanga gusenyuka kwa Somalia

2 Min Read
Mu mahanga

DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?