
Umuturage wo muri Uganda witwa Imam Seruwo yatunguye benshi, asaba Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni kumugurira inkweto ngo kuko izo afite zishaje cyane.
Uyu muturage ni umwe mu bitabiriye ibiganiro Perezida Museveni yagiranye n’abafite amagaraje n’abayakoreramo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni ibiganiro byari biri mu murongo wo kumva ibibazo by’abakora muri uru rwego, ariko no ku bashakaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Mutarama 2026.
Ubwo byari bigeze mu mwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo Imam Seruwo yaratunguranye, yumvikana asaba Perezida Museveni inkweto, ndetse bisa n’aho yigeze kuzimwemerera.
Ati “Wambwiye ko uzangurira inkweto zo gukorana, izi zarashaje nyakubahwa.”
Imam Seruwo ntiyigeze avuga igihe Museveni yamwemereye kumugurira inkweto, ndetse uyu mukuru w’igihugu na we ntacyo yabivuzeho.
Museveni yemereye aba bakanishi miliyari 1 y’Amashilingi, azashyirwa muri SACCO yabo, akajya atangwa nk’inguzanyo nto zo kugura ibikoresho.
