BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

admin
Last updated: January 8, 2026 1:12 pm
admin
Share
SHARE

Mu Budage, Umuforomo ukora mu kwita ku barwayi barembye cyane (palliative care), yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abarwayi icumi no kugerageza kwica abandi 27 mu rwego rwo kwigabanyiriza akazi.

Abashinjacyaha bavuze ko, uwo mugabo utatangajwe amazina, wari ushinzwe kwita ku barwayi barembye cyane cyane abageze mu zabukuru, yabateraga imiti myinshi igabanya ububabare cyangwa iyabasinzirizaga, agamije kwiyorohereza akazi ke mu masaha y’ijoro.

Ibyaha yahamijwe yabikoze mu myaka ibiri, hagati y’Ukuboza 2024 na Gicurasi 2025 mu bitaro byo mu Mujyi wa Würselen, mu Burengerazuba bw’u Budage.

Abashinzwe iperereza bemeza ko nubu bagisuzuma izindi dosiye nyinshi, kubera ko bikekwa ko hashobora hari ibindi byaha yaba yarakoze mu mwuga we, bityo ko hashobora kuzabaho urundi rubanza, mu gihe hazaba hamaza gukusanywa ibindi bimenyetso.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), uwo mugabo yatangiye gukorera muri Würselen kuva mu 2020, nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ubuforomo mu 2007.

Abashinjacyaha babwiye urukiko rwo mu Mujyi wa Aachen ko uwo muforomo yagaragazaga kurakara cyane no kutagira impuhwe ku barwayi babaga basaba kwitabwaho cyane.

Urukiko rwabwiwe ko yateraga abarwayi urugero runini rwa ‘morufine’ na ‘midazolam’, ubwo bukaba ari bwoko bw’umuti usinziriza, akabikora agamije kwiyorohereza no kwirinda kuvunika mu gihe yabaga yaraye izamu.

Mu gihe cyo kuburana, uwo muforomo w’imyaka 44 ngo yireguye agira ati, ” Nashakaga gukorera abarwayi ibintu byiza. Abarwayi bakwiye gusinzira, kubera ko ibitotsi ni wo muti mwiza kurusha indi uko byagenda kose”.

Yakomeje avuga ko atari azi ko iyo miti yateraga abo barwayi, yateza akaga ku buzima bwabo, kuko ngo nta mugambi mubi yari abafiteho.

Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, nyuma yo kuvuga ko ahamwa n’ibyaha bifite uburemere budasanzwe, kuko yishe abantu kandi yari ashinzwe kwita ku buzima bwabo.

Abashinjacyaha bavuze ko hakozwe isesengura ry’imirambo yatabaruwe (exhumations) hagamijwe kumenya uburyo bahohotewemo, kandi isuzuma riracyakomeza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida Samia Suluhu yijeje Museveni umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu karere

2 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

2 Min Read
Mu mahanga

Ghana na Zambia bakuyeho visa ku baturage b’ibyo bihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?