BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umutoza wa Kiyovu ku muryango wa Tusker na Azam

Umutoza wa Kiyovu ku muryango wa Tusker na Azam

admin
Last updated: November 30, 2022 12:16 pm
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, arifuzwa n’amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania na Tusker FC yo muri Kenya.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut ashobora kuyisohokamo

Mu Kinyarwanda baravuga ngo nta nkweto ibura iyayo, bashaka kuva ko ntawe ubura abo bahuza cyangwa bashobora kumwumva.

Ninayo mpamvu n’ubwo bitameze neza kuri Alain-André Landeut muri Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona, uyu mutoza hari amakipe yatangiye gukomanga amusaba kuza kuyabera umutoza.

Uyu mutoza mu mikino 11 ya shampiyona amaze gutoza iyi kipe yo ku Mumena, yatsinzemo itandatu, anganya itatu, atsindwa ibiri.

Amakuru UMUSEKE wamenye yemeza ko mbere gato yo guhura na APR FC, ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yagiranye ibiganiro akaba yasimbura Umunya-Tanzania, Kali Ongala utoza iyi kipe nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo gutandukana n’Umufaransa, Denis Lavagne tariki ya 22 Ukwakira 2022.

Umwe mu bashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi n’abatoza, amakuru avuga ko yarebye umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 kugira ngo yikurikiranire imbona nkubone imitoreze y’uyu Mubiligi wahesheje iyi kipe yo ku Mumena igikombe cya Made in Rwanda kuva yagera mu Rwanda tariki ya 29 Nyakanga 2022.

Uretse izi kipe ebyiri zatangiye ibiganiro na Alain-André Landeut, amakuru avuga ko hari n’ikipe zo mu barabu zegereye abashinzwe kumushakira akazi.

Alain-André Landeut, yatsinze amakipe akomeye hano mu Rwanda
Mvukiyehe Juvénal na Alain-André Landeut bari inshuti ariko byarahindutse

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • jmvn says:
    November 30, 2022 at 4:01 pm

    Kiyovu gasogi yarayinaniwe birenganya umutoza

    Reply
  • Rukundo says:
    November 30, 2022 at 7:59 pm

    Abatoza batoza mu Rwanda baragowe bafatwa Nka ba boyi bakora mu ngo kwirukana Umutoza nkaho atasigne contrat.juvenal nawe yabaye Nka George Banethi aratema igiti yicayeho.ubu ateje ibibazo bikomeye birimo nu buswa kuva yasabye imbabazi Umutoza azongera kumubwira iki? We na knc bazakore amahugurwa yubutoza bagye bitoreza.

    Reply

Leave a Reply to Rukundo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?