BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

admin
Last updated: November 6, 2025 8:26 pm
admin
Share
SHARE

Umusizi akaba n’umukinnyi wa Filime nyarwanda Umutoni Saranda ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025, bishingiye ku nshuti ze za hafi zagiye zishyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo zimwifuriza gukomera.

Amakuru Imvaho Nshya ifite nuko uwo mubyeyi yari amaze iminsi arwaye, bikaba birangiye yitabye Imana.

Kugeza ubu Saranda nta kintu aratangaza ku rupfu rwa nyina.

Umusizi Rumaga basanzwe bafatanya gutoza itsinda ry’Ibyanzu ry’abasizi bakizamu, yasangije abamukurikira ifoto ya Saranda na nyina maze amugenera ubutumwa bumukomeza.

Yagize ati: “Komera ntibure icyo imara nubwo ntacyo. Naruhuke Mama, (SALA) aratashye uwabaye umushyitsi mwiza.”

Umusizi ubifatanya no guhanga imideri Essay Williams na we yakomeje Saranda, amwereka ko bari kumwe mu bihe nk’ibyo bitoroshye. Ati: “Nakabaye nifuza ko twakamenye amagambo akwiye yo kukubwira nonaha Sa,kuko aka gahinda karenze urugero rwo kwihangana.”

Saranda agize ibi byago mu gihe yaherukaga gupfusha Sekuru na nyinawabo bapfuye barakurikiranye.

Umutoni Saranda Oliva ni umusizi ubifatanya no gukina Filime aho azwi ku bisigo nka Guetto, Sugar Daddy, Twahuye Mu Gihe Kibi, Igisabisho yakoranye na Rumaga n’ibindi byinshi.

Yagaragaye muri filime zinyuranye zirimo The secret,Indoto n’izindi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi, amaze iminsi ahungiye muri Tanzania,…

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

Umusizi akaba n’umukinnyi wa Filime nyarwanda Umutoni Saranda ari mu gahinda ko…

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu…

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umusifuzi uri mu bakiri bato  Kayitare David, ni we wahawe gusifura umukino…

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

Element uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Diddy yafatiweho icyuma muri gereza hafi yo kwicwa

1 Min Read
Imyidagaduro

Umuramyi Josh yatomagije umugore we amwifuriza isabukuru nziza 

1 Min Read
Imyidagaduro

Polisi y’u Rwanda yemeje ifungwa ry’abahanzi Ariel Wayz na Babo

1 Min Read
Imyidagaduro

Inkuru y’akababaro: Urupfu rw’umuramyi Gogo rwashenguye abatari bake

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?