BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umurinzi wa The Ben yajyanywe kwamuganga igitaraganya

Umurinzi wa The Ben yajyanywe kwamuganga igitaraganya

sam
Last updated: August 4, 2025 10:43 am
sam
Share
SHARE

Umusore uzwi nka ‘Yantare’ urinda The Ben, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ubwo bari bavuye mu gitaramo muri BK Arena, nyuma yo kugaragaza uburwayi butaramenyekana.

Amakuru avuga ko Faycal Ntawugayake uzwi nka Yantare cyangwa Fayzo, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 02 Kanama 2025 ubwo umuhanzi arinda yari avuye gutaramira abantu mu gitaramo cyasoje Giants of Africa cyabereye muri BK Arena.

Ubwo The Ben n’itsinda rye ririmo n’uyu musore umurindira umutekano bari bavuye muri iki gitaramo, bagiye kwiyakira, ariko uyu musore we ntiyabasha gusohoka mu modoka kuko atari ameze neza

Byahise biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga muri iryo joro, ndetse abaganga bamuha ubuvuzi bw’ibanze ahita anataha, ariko kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025 yongeraga kuremba ahita ajyanwa kwa muganga, ahita anahabwa ibitaro.

Mu mashusho uyu musore yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragaje aryamye mu bitaro, ari guterwa serumu.

Gusa amakuru avuga ko nubwo ‘Yantare’ akiri kwa muganga, ariko indwara arwaye itaramenyekana kugeza magingo aya, mu gihe abaganga bakomeje kumwitaho.

Yantare ni umwe mu basore b’ibigango bazwi mu Rwanda mu gucungira umutekano ibyamamare, aho byumwihariko we azwi mu kuba ari hafi The Ben.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w"imyaka…

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9…

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Weasel yasezerewe mu bitaro

1 Min Read
Imyidagaduro

Teta Sandra yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umugabo we Weasel kubushake

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

2 Min Read
Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?