BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

sam
Last updated: July 30, 2025 11:48 am
sam
Share
SHARE

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu gitaramo kizabera i Kigali ku wa 6 Nzeri 2025.

Igitaramo agiye gukorera i Kigali ni kimwe mu ruhererekane rw’ibyo ari gukora amenyekanisha album ye nshya yise ‘Reconstruction’ aherutse gusohora.

Ni ibitaramo ateganya guhera muri Afurika kuva ku wa 4 Nzeri 2025 aho azaba ataramira muri Zimbabwe akanyura muri Zambia ku wa 5 Nzeri 2025 mu gihe i Kigali ho azahataramira ku wa 6 Nzeri 2025.

Nyuma yo kuva i Kigali, ku wa 7 Nzeri 2025 azahita ataramira i Nairobi muri Kenya abone kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho afite ibitaramo bitatu kuva ku wa 10-13 Nzeri 2025.

Nyuma yo gusoza ibi bitaramo muri Afurika, kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, uyu muraperi uzaba aherekejwe n’abarimo Miles Minnick azatangira ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ku wa 13 Ukuboza 2025.

Lecrae ubusanzwe witwa Lecrae Devaughn Moore kuva yatangira umuziki ku giti cye mu 2004, amaze gukora album zigera ku icumi na Mixtape enye.

Uyu muraperi mu buzima bwe amaze guhatanira ibihembo 55 yegukanamo 27 birimo Grammy Awards enye zirimo ebyiri yegukanye umwaka ushize.

Umwaka ushize ‘Church Clothes 4’ yegukanye Grammy Award nka ‘Best Contemporary Christian Music Album’ mu gihe indirimbo ye “Your Power” yakoranye na Tasha Cobbs Leonard yegukanye igihembo cya ‘Best contemporary christian music performance/song’.

Si Grammy Awards gusa abitse kuko yanatwaye Billboard Award mu 2015, BET Awards eshatu mu 2015, 2017 no mu 2018 mu gihe abitse ariko kandi ibihembo 12 bya ‘Gospel Music Association’ GMA Dove Awards n’ibindi binyuranye.

Uyu muraperi uretse umuziki afitemo album 12 ni n’umukinnyi wa sinema aho amaze kugaragara muri filime zigera kuri 11 n’umwanditsi w’ibitabo ufite ibirimo Unashamed cyasohotse mu 2016 n’icyitwa I Am Restored: How I Lost My Religion but Found My Faith cyasohotse mu 2020.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?