Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu gitaramo kizabera i Kigali ku wa 6 Nzeri 2025.
Igitaramo agiye gukorera i Kigali ni kimwe mu ruhererekane rw’ibyo ari gukora amenyekanisha album ye nshya yise ‘Reconstruction’ aherutse gusohora.
Ni ibitaramo ateganya guhera muri Afurika kuva ku wa 4 Nzeri 2025 aho azaba ataramira muri Zimbabwe akanyura muri Zambia ku wa 5 Nzeri 2025 mu gihe i Kigali ho azahataramira ku wa 6 Nzeri 2025.
Nyuma yo kuva i Kigali, ku wa 7 Nzeri 2025 azahita ataramira i Nairobi muri Kenya abone kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho afite ibitaramo bitatu kuva ku wa 10-13 Nzeri 2025.
Nyuma yo gusoza ibi bitaramo muri Afurika, kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, uyu muraperi uzaba aherekejwe n’abarimo Miles Minnick azatangira ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ku wa 13 Ukuboza 2025.
Lecrae ubusanzwe witwa Lecrae Devaughn Moore kuva yatangira umuziki ku giti cye mu 2004, amaze gukora album zigera ku icumi na Mixtape enye.
Uyu muraperi mu buzima bwe amaze guhatanira ibihembo 55 yegukanamo 27 birimo Grammy Awards enye zirimo ebyiri yegukanye umwaka ushize.
Umwaka ushize ‘Church Clothes 4’ yegukanye Grammy Award nka ‘Best Contemporary Christian Music Album’ mu gihe indirimbo ye “Your Power” yakoranye na Tasha Cobbs Leonard yegukanye igihembo cya ‘Best contemporary christian music performance/song’.
Si Grammy Awards gusa abitse kuko yanatwaye Billboard Award mu 2015, BET Awards eshatu mu 2015, 2017 no mu 2018 mu gihe abitse ariko kandi ibihembo 12 bya ‘Gospel Music Association’ GMA Dove Awards n’ibindi binyuranye.
Uyu muraperi uretse umuziki afitemo album 12 ni n’umukinnyi wa sinema aho amaze kugaragara muri filime zigera kuri 11 n’umwanditsi w’ibitabo ufite ibirimo Unashamed cyasohotse mu 2016 n’icyitwa I Am Restored: How I Lost My Religion but Found My Faith cyasohotse mu 2020.