BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umuramyi Gisele Precious yasezeweho bwa nyuma mu marira menshi

Umuramyi Gisele Precious yasezeweho bwa nyuma mu marira menshi

admin
Last updated: September 20, 2022 1:22 pm
admin
Share
SHARE

Umuramyi Nsabimana  Gisele Precious, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022,yasezeweho anashyingurwa mu marira menshi.

Niyonkuru Innocent , Umugabo wa Gisele Precious yashenguwe n’urupfu rwe

Mu masaha ya saa tatu za mu gitindo, mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu, niho habereye umuhango wo kumusezera.

Uyu muhango  witabiriwe n’abantu batandukanye barimo inshuti ze, umuryango we, abasenganaga na we ndetse n’abakoranaga umuriro wo kuririmba.

Icyashenguye abantu, ni uburyo Umugabo, Niyonkuru Innocent,  yaje kumusezera bwa nyuma mu gahinda kenshi  ateruye uruhinja rwari rumaze igihe gito rwujuje amezi abiri.

Umubyeyi we, mu kiniga cyinshi ati “Gisele mwana wanjye urigendeye, wakoreye Imana, yaguhaye umugisha, genda wicarane n’ibikomangoma.”

Ubwo yasezerwagaho mu rusengero, umugabo we, Niyonkuru Innocent yavuze ko Gisele yari umugore witaga cyane ku mwana no ku muryango we.

Yavuze kandi uburyo yashakaga ibyishimo by’umuryango no kumenyekanisha Imana.

Ati “Ndahamya ko Gisele yabonye ubugingo buhoraho.”

Gisèle Precious yamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Saa munani z’amanywa, umurambo wa Gisele, wagiye gushyingurwa mu irimbi ryo mu Murenge wa Rugerero.

Mu mvura nyinshi, umushumba w’itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Rubavu, Pasiteri  Uwambaje Emmanuel, yabwiye abari aho ko “Amahirwe twabwira umuryango, Pasiteri,(avuga se) uzabona umwana wawe amaso ku maso.Ubwo impanda izavuga, abera bakazuka, ni we uzabanziriza abazaba bakiriho.Uru ni urubuto,yari yarakiriye ubugingo, imbaraga zo kuzuka zimurimo.

Turababaye kuko dufite umubiri,ariko tubabaye igice kuko dufite ibyiringiro. Gisele arasinziriye ni muzima, ikibaye gusa niuko agiye kwambikwa umwambaro w’ubwiza tuzamubonana cya gihe.”

Gisèle Precious yamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017.Asengera muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yari azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Asize umugabo we baherukaga gukora ubukwe, n’umwana w’imfura bari babyaye.

Gisele Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine.

Pasitori Philipe, Se wa Gisele Precious, yashenguwe n’urupfu rw’umwana we
Abasenganye nawe mu itorero rya ADEPR baje kumuherekeza

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • munyeragwe says:
    September 20, 2022 at 2:08 pm

    Yali akiri muto.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

    Reply
  • munyeragwe says:
    September 20, 2022 at 2:08 pm

    Yali akiri muto.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

    Reply
  • Havugimana cyriaque says:
    September 20, 2022 at 5:39 pm

    Niyigendere ntakundi Imana yamukunze kuturusha gusa abo yasize twihangane tuzongera tumubone

    Reply
  • Havugimana cyriaque says:
    September 20, 2022 at 5:39 pm

    Niyigendere ntakundi Imana yamukunze kuturusha gusa abo yasize twihangane tuzongera tumubone

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?