Umupolisi witwa Habugusenga John, wari mu kazi ko kubungabunga umutekano yagongewe n’umuntu wari utwaye moto mu muhanda w’igitaka uri mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ahasiga ubuzima.
Byabereye mu muhanda w’igitaka wa Buhabwa, uherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ,ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri Noheli.
Amakuru y’abahageze impanuka ikimara kuba bavuga ko uyu mumotari n’uwo yari ahetse bari basinze.
PC Habagusenga nyuma yaje kujyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayçal agihumeka ariko arembye, ejo ku wa Gatanu birangira ashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba SP Hamdoun Twizeyimana avuga ko nta makuru arambuye y’urupfu rw’uyu mu Polisi afite, usibye kumenya ko yakoze impanuka.
PC Habagusenga John yari afite imyaka 21 y’amavuko akaba ari mu mubare w’urubyiruko 1,900 ruherutswe kwinjizwa muri Polisi y’igihugu mu minsi mikeya is
hize.
