BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

admin
Last updated: January 12, 2026 4:33 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Nduhungirehe ati “U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku buyobozi bwa OIF, muri manda ya gatatu.”

Biteganyijwe ko mu nama y’Inteko Rusange ya OIF izabera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu mpera za 2026 ari bwo hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Ibihugu bigize OIF bisabwa gutanga abakandida bazahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF bitarenze muri Mata 2026.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya OIF yabereye i Kigali, Mushikiwabo yari yavuze ko yashimishijwe n’uko hari ibihugu byinshi binyamuryango byamusabye gukomeza muri izi nshingano ndetse bimwizeza ko bizashyigikira kandidatire ye.

Ati “Muri urwo rwego nasabwe n’ibihugu byinshi bivuga ko bishaka gushyigikira kandidatire yanjye, navuze ko ntari nka Abdou Diouf wayoboye manda eshatu. Mu by’ukuri byanejeje, byankoze ku mutima kubera ubusabe bw’ibihugu byacu binyamuryango.”

Yari yavuze kandi ko azabanza kureba niba imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hagendewe ku mategeko yo mu Rwanda itamubera imbogamizi kuko ayegereje. Yavutse mu 1961.

Ati “Nzasubiza ibi bihugu nyuma yo kuganira n’abayobozi b’igihugu cyanjye.”

Manda ya kabiri ya Mushikiwabo yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze agiye guhatanira manda ya gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.

Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018. Ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyambu cya Karongi kinyuzwaho toni 8000 za sima buri kwezi

3 Min Read
Mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

3 Min Read
Mu Rwanda

REB ishyize umucyo ku cyibazo cy’umunyeshuri wirukaniwe ’kumena amazi ku bikoresho bya bagenzi be

2 Min Read
Mu Rwanda

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?