Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (EIDIL FITRI 2026) uzaba ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.
RMC yakomeje itangaza ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru uzwi nk’ilayidi wa EIDIL FITRI ku rwego rw’Igihugu rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ku wa 20 Werurwe 2026 guhera Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.
Itangazo ryashyizweho umuko na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa ryakomeje riti “Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange umunsi mukuru mwiza wa EIDIL FITRI.”
Ubusanzwe igisibo cya Ramadhan ni igihe cyiza cy’ingando zo kurushaho kwegera Imana no kwivugurura mu masengesho ku bemera.
Gitoza kandi kwihangana, kugira imico myiza, kuko uwasibye abujijwe gukora ibibi birimo gutongana no gutukana; ni yo hagize umwiyenzaho abujijwe kumusubiza.
Bitewe n’uko kimara ukwezi abayisilamu biyiriza ubusa, abifite na bo bumva uko inzara ibabaza, maze bakabasha kujya bagirira impuhwe abakene, bakabafasha.
Abayisilamu bahura kenshi cyane mu masengesho akorerwa mu musigiti mu majoro yose y’ukwezi kwa Ramadhan, maze ibyo bikabongerera urukundo no kumenyana hagati yabo.
Itegeko ryo gusiba Imana yarishimangiye muri Korowani Ntagatifu 2:183, Intumwa Muhamadi na yo yabishimangiye mu mvugo yayo igira ati ”Idini ya Islam yubatse ku nkingi eshanu muri zo harimo ukwezi kwa Ramadhan”.
Abagore batwite, hamwe n’abonsa ntibakora igisibo, ahubwo bishyura iminsi yo gusiba iyo ibyo bikemutse, abageze mu zabukuru, hamwe n’abafite uburwayi bubasaba kunywa imiti buri munsi, nabo batanga icyiru, aho bagaburira umukene buri munsi mu gihe cy’igisibo.
