BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ukraine yongeye gushinja u Burusiya kongera kuyigabaho ibitero bya ‘Drones’

Ukraine yongeye gushinja u Burusiya kongera kuyigabaho ibitero bya ‘Drones’

sam
Last updated: May 12, 2025 12:37 pm
sam
Share
SHARE

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, Uburusiya bwagabye ibitero by’indege zitagira abapilote muri Ukraine bihitana abatari bacye binangiza ibikorwaremezo.

Nk’uko abayobozi b’ingabo za Ukraine babitangaje, bavuze ko ngo ingabo z’Uburusiya zatangiye kohereza indege zigera ku 108 zitagira abapilote zakozwe na Irani ,ahagana mu ma saa 11h00 zo Ku cyumweru.

The Moscow Times, itangaza ko Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zarashe kimwe cya kabiri cy’izo ndege, izindi ndege zitagira abapilote 30 z’u Burusiya ziburirwa irengero kubera kubura icyerekezo.

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko ibi bitero  byangije byinshi mu turere twa Odesa, Mykolaiv, Donetsk na Zhytomyr. Abashinzwe ubutabazi bavuze ko byibuze abantu 22 aribo bakomerekeye muri ibi bitero.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ukraine n’ibihugu bimwe by’Uburayi birimo b’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage na Polonye byasabye Uburusiya kwemera gutanga agahenge k’iminsi 30 guhera kuri uyu wa mbere.

Ibi bihugu byaburiye Uburusiya ko ibihano biziyongera  mu gihe Moscou ibirenzeho.

Kuri icyi Cyumweru mu rukerera, nibwo Perezida Putin yasabye ibiganiro na Ukraine bizabera Istanbul ku wa 15 Gicurasi 2025.

Perezida Putin yagize ati: “Ntabwo twirengagije ko muri ibi biganiro tuzumvikana ku masezerano y’agahenge mashya.”

Kuri uwo munsi kandi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteze ko Moscou yiyemeza guhagarika imirwano mu minsi 30, uhereye kuri uyu wa mbere kandi yiteguye kugirana ibiganiro  n’u Burusiya.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo…

Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC wari…

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we…

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

1 Min Read
Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?