BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

admin
Last updated: November 13, 2025 6:20 pm
admin
Share
SHARE

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye ibirego byatanzwe n’umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, nawe ukomoka muri ubwo bwoko, avuga ko ari amagambo ateza urwango hagati y’Abanyekongo.

Mu butumwa yanyujije mu rurimi rwa Tshiluba, Kanyuka yavuze ko ari «ibiteye isoni kubona umuntu nk’uwo ashinja abandi ivangura n’urwango, nyamara ari we wubatse ishingiro ry’amagambo y’urwango mu gihugu».

Ati “Ni isoni nyinshi kubona umuntu akomeza gukwirakwiza ibirego bitagamije kubaka igihugu, ahubwo bikarushaho gushyushya urwango hagati y’Abaluba n’abandi baturage”.

AFC/M23 yavuze ko intego yayo atari ugutanya Abanye-Congo, ahubwo ari uguharanira “kubohora no kongera kuzahura iterambere mu Ntara ya Kasaï n’ahandi mu gihugu hose.”

Ibi bibaye mu gihe impaka n’amagambo akomeye akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abashyigikiye AFC/M23 n’abayamagana, bamwe bakabifata nk’igerageza ryo gusenya ubumwe bw’igihugu, abandi bakabona ari ukugaragaza akarengane Abaluba bavuga ko bakomeje gukorerwa.

Kanyuka yasabye ko abaturage ba Kasaï n’Abanye-Congo muri rusange bakwirinda gucikamo ibice, ahubwo bakibanda ku bikorwa bifatika byateza imbere ubumwe n’amahoro mu gihugu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?