Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ngo asobanure iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana .
Ku wa Kane tariki 17 Nyakanga, 2025 nibwo Amb.Alhajji Kaliisa Farid yitabye mu biro bya , Thérèse Kayikwamba Wagner, baganira ku kibazo Congo ivuga ko giteye inkeke, cyo kuba Uganda yarafunguye imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Atumijwe gutanga ubusobanuro nyuma y’icyumweru kimwe ubutegetsi bwa Uganda bufunguye imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bigenzurwa na AFC/M23 nta muyobozi wa Kinshasa uhari.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC ivuga ko iri hamagazwa ryari mu murongo wo gushimangira kubaha ubusugire n’ubutavogerwa bwa buri Gihugu hagati y’ibi Bihugu by’ibituranyi.
Nyuma y’ifungurwa ry’iyi mipaka byavuzwe ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, Maj Gen Evariste Kakule Somo yahamagaje Isingoma Isimererwa, Conul wa Uganda.
DRC isanzwe gifitanye imikoranire na Uganda mu bikorwa bya gisirikare, aho ingabo ku mpande zombi zihuriye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda .