BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

sam
Last updated: July 18, 2025 11:13 am
sam
Share
SHARE

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ngo asobanure iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana .

Ku wa Kane tariki 17 Nyakanga, 2025 nibwo Amb.Alhajji Kaliisa Farid yitabye mu biro bya , Thérèse Kayikwamba Wagner, baganira ku kibazo Congo ivuga ko giteye inkeke, cyo kuba Uganda yarafunguye imipaka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Atumijwe gutanga ubusobanuro nyuma y’icyumweru kimwe ubutegetsi bwa Uganda bufunguye imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bigenzurwa na AFC/M23 nta muyobozi wa Kinshasa uhari.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC ivuga ko iri hamagazwa ryari mu murongo wo gushimangira kubaha ubusugire n’ubutavogerwa bwa buri Gihugu hagati y’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Nyuma y’ifungurwa ry’iyi mipaka byavuzwe ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, Maj Gen Evariste Kakule Somo yahamagaje Isingoma Isimererwa, Conul wa Uganda.

DRC isanzwe gifitanye imikoranire na Uganda mu bikorwa bya gisirikare, aho ingabo ku mpande zombi zihuriye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda .

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
Politike

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?