BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rwakiriye abarenga 160 batahutse bavuye muri RDC

U Rwanda rwakiriye abarenga 160 batahutse bavuye muri RDC

admin
Last updated: February 10, 2026 4:40 pm
admin
Share
SHARE


Rwanda rwakiriye abaturage barwo 161 batahutse kuri uyu wa Kabiri, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda bakiriwe mu Karere ka Rubavu n’abarimo Umuyobozi w’aka karere, Mulindwa Prosper. Bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Barimo abana 110, abagabo 13 n’abagore 38.

Abatahutse banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo banyuzwe mu kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, gitangirwamo amahugurwa by’igihe gito.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko atumva impamvu hari Umunyarwanda ugikwiriye kuba yitwa impunzi.

Ati “Umuntu utari mu gihugu yitwa ko yahunze aba ari gukorera mu gihombo, kuko u Rwanda rwatoye amategeko avanaho ubuhunzi mu buryo bwose, iyo twisesenguye uko tubayeho ntabwo tubona impamvu yatuma Umunyarwanda aba impunzi, nibyo bari barababwiye muri mu ishyamba barababeshye kandi namwe murabyibonera.”

“Twebwe twakira impunzi zo mu bindi bihugu, tukazitaho cyangwa tukabafashiriza iwabo, kugira ngo nabo bave mu buhunzi, twabubayemo turabuzi tugeze aho tubuvamo, tuba mu gihugu cyacu.”

Meya Mulindwa yakomeje abibutsa ko bari mu maboko meza y’Igihugu kibakunda, abibutsa ko bagomba guhamagara abo basizeyo nabo bagataha.

Nyiransabimana Ancille, uri mu kigero cy’imyaka 64 yavuze ko yavuye mu Rwanda 1994. Yashimangiye ko atashye mu yahoze ari Komine Mutura kandi yiteguye gukora ngo nawe yiteze imbere, kuko yishimiye kugaruka mu gihugu cyamubyaye.

Bahise bajyanwa mu kigo bagiye kunyuzwamo by’igihe gito cya Kijote ho mu Karere ka Nyabihu.

Nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta izabaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari ya Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa Amadolari 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45F rw.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

Byiringiro Innocent, umunyeshuri w’imyaka 17 wo mu Karere ka Karongi yatawe muri…

U Rwanda rwakiriye abarenga 160 batahutse bavuye muri RDC

Rwanda rwakiriye abaturage barwo 161 batahutse kuri uyu wa Kabiri, bavuye muri…

Umuyobozi mu Burundi yavuze ko abagore bazajya basangwa mu kabari batari kumwe n’abagabo babo bazabihanirwa

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri Zone ya Kirundo muri Komini ya…

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

Abapolisi 160 bitegura koherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri…

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyambu cya Karongi kinyuzwaho toni 8000 za sima buri kwezi

3 Min Read
Mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

3 Min Read
Mu Rwanda

REB ishyize umucyo ku cyibazo cy’umunyeshuri wirukaniwe ’kumena amazi ku bikoresho bya bagenzi be

2 Min Read
Mu Rwanda

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?