U Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano atanu mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, ubufatanye mu nzego za Polisi, urwego rw’ingufu no guhanahana amakuru ku bijyanye na za gasutamo.
Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa 6 Kanama 2025, mu Nama ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ibaye ku nshuro ya gatatu yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali.
Iyi nama ifatwa nk’urubuga rwo kwagura no kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’amasezerano yagiye asinywa ndetse n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi Mpuzamahanga muri Zimbabwe Prof Amon Murwira, yavuze ko amasezerano basinyanye n’u Rwanda ageze ahashimishije kuko amaze gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye ziteza imbere abaturage.
Binyuze mu bufatanye bw’Ibihugu byombi, muri Zimbabwe hubatswe umushinga wo gushyira amatara yo ku mihanda agera ku 1 200, umushinga ukaba warasojwe neza.
Zimbabwe kandi na yo yeherereje u Rwanda abarimu bo gufasha mu kwigisha ururimi rw’Icyongereza mu mashuri yisumbuye.
Muri Kamena 2025, Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abarimu 150 bazaturutse muri Zimbabwe, bayongereye ku bandi 154 bari bageze mu gihugu.
Minisitiri Amon kandi yijeje ko igihugu cye kiteguye guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri za kaminuza zaho, bifuza kwiga cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga n’inganda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yashimangiye ko intamwe imaze guterwa ishimishije ndetse ko hakomeje kurebwa uburyo imikoranire yakwagurwa.
Ati: “Ibyo ni ibikorwa bifatika bigaragaza ko u Rwanda na Zimbabwe, icyo twifuza ni ugufatanya mu bikorwa biteza imbere ubukungu, ibikorwa remezo n’imibibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi kuko no muri iyi nama twasanze bitanga umusaruro, n’inama zikurikira tukaba tuzareba n’izindi nzego twafatanyamo.”
Nubwo hari byinshi byagezweho, ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye mu by’ubucuruzi birimo koherezanya ibicuruzwa birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi bitunganyijwe hakanubakwa ububiko bwabyo.
Ni ibihugu kandi byiyemeje gushyigikirana mu mahiganwa mpuzamahanga.
Zimbabwe yifuza kujya mu kanama mpuzamahanga gashinzwe umutekano ku Isi mu mwaka wa 2027/2028, mu gihe u Rwanda na rwo rwifuza kujya mu Ihuriro ry’Inteko Zishinzwe Amategeko ku Isi (IPU).