Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier J.P. Nduhungirehe, ari i Lomé muri Togo aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushimangira ubufatanye no gushyigikira inzira y’amahoro iyobowe n’Afurika muri RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Prof. Robert Dussey, basinyana amasezerano akuraho visa ku bafite pasiporo zose.
U Rwanda rusanzwe rubanye neza na Togo
Muri Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé, baganiriye ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ni ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga ubutwererane hagati y’u Rwanda na Togo mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije, ingufu n’izindi nzego.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiganiro no gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi, abaturage babyo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bakora ibyo bakwiye gukora.
Ati: “Iteka mpora nshaka kwibutsa abantu ko iyo twamaze kugenderanirana, tukagirana ibiganiro, tukagera ku gusinyana amasezerano, ikiba gisigaye ari ukwinjira mu bucuruzi maze tugakora ibyo dukwiye kuba dukora.”
Muri ibyo biganiro byabereye mu muhezo, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimangiye ko Togo yiteguye gukomeza kwimakaza umubano ifitanye n’u Rwanda.
Uwo mukuru w’Igihugu Perezida Gnassingbé, wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda icyo gihe, yifatanyije na Perezida Kagame mu biganiro byahuje amatsinda ahagarariye ibihugu byombi agamije kurushaho kunoza umubano.
Perezida Kagame yavuze ko bishimiye kwakira mu Rwanda mugenzi Gnassingbé, ndetse ko ibihugu byombi bimaze igihe kirekire bifitanye umubano mwiza.
Perezida Kagame yavuze ko kuri iyi nshuro hari byinshi bemeranyijwe gufatanya, igisigaye kikaba ari ugutangira gukora ibyo biyemeje.
Urwo ruzinduko rw’uwo Mukuru w’Igihugu wa Togo rwaje rukurikira urwo yaheruka kugirira mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga ibirori by’irahira rya Perezida Kagame watorewe kuyobora Igihugu muri manda y’imyaka itanu.

