Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yatangaje ko perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika naramuka ashoboye guhagarika intambara iri mu burasirazuba bw’igihugu cye azaba uwambere mu kumusabira igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Africa Flashes Hariana Verás Victória mu cyumweru gishize .
Abitangaje nyuma y’uko perezida Trump yikomanze ku gatuza avuga ko anejejwe no kugeza u Rwanda na DRC ku mahoro arambye binyuze mu gusinya amasezerano y’amahoro.
Tshisekedi yasobanuye ko Trump, nk’umuyobozi uhagarariye igihugu gikomeye ku Isi, afite ubushobozi bwo guhagarika intambara imaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Iyi ntambara idafite ishingiro nirangira, intambara yishe ibihumbi amagana, umuntu yanavuga ko barenga abo mu ntambara ya kabiri y’Isi, Trump agashobora kuyihagarika binyuze mu buhuza, azaba akwiye iki gihembo cya Nobel. Nzaba uwa mbere mu bazamutora.”
Kuri uyu wa 27 Kamena byitezwe ko u Rwanda na DRC bishyira umukono ku amasezerano y’amahoro i WashingTon DC bikozwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga kuva 13:30 i Washington biraba ari 18:30 i Kinshasa na 19:30 i Kigali.
U Rwanda rurahagararirwa na Amb Olivier Nduhungirehe DRC ihagararirwe Thérese Kayikwamba.
Bite ganyijwe ko azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu kwezi gutaha i Washington mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa.