BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

admin
Last updated: November 29, 2025 6:05 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye guhurira na Perezida Paul Kagame i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gitaha.

Leta ya Amerika imaze igihe igerageza guhuriza aba bakuru b’ibihugu i Washington DC, kugira ngo basinye ‘amasezerano ya nyuma’ aherekeza amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.

Byari byarateganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira i Washington DC tariki ya 23 Ukwakira, ariko ntibyashobotse kuko intumwa za RDC zanze gushyira umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.

Ubwo u Rwanda na RDC byemeranyaga kuri uyu mushinga, bikanawushyiraho umukono tariki ya 7 Ugushyingo, icyizere cy’uko aba bakuru b’ibihugu bazahurira i Washington vuba cyariyongereye.

Gahunda yimuriwe ku ya 13 Ugushyingo ariko na bwo isubikwa “ku munota wa nyuma” kubera impamvu zitamenyekanye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko Perezida Kagame na Tshisekedi bari baremeye guhura.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 27 Ugushyingo, yemeje ko yiteguye kujya i Washington DC, kuganira, kwemeranya cyangwa gusinya, kuko u Rwanda ruhora rwiteguye gukora ibyo rusabwa kugira ngo amahoro aboneke.

Ati “Nababwira ko ibijyanye no gukererwa, ibyo bidaturuka ku Rwanda cyangwa ngo rugire aho ruhurira na byo. Ndagira ngo mbihamye. Byaba ku wundi…twebwe turategereje. Bari kuvuga ngo byashoboka mu ntangiriro za Ukuboza, ntabwo nzi niba ejo umuntu atazavuga ati ‘Oya, sinzajya i Washington’ kubera ko mu ijoro ryakeye yabirose cyangwa se yagiriwe inama n’umuvugabutumwa ko kubikora ari igitekerezo kibi, akavuga ati sinjyayo.”

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko mu gihe Tshisekedi yakongera guhindura gahunda nka mbere, ntacyo yabikoraho, ariko ko yizeye ko umuhuza afite ubushake bwo gutuma haterwa intambwe nziza yo kubahuza bombi.

Ati “Rero tuzategerezanya icyizere. Si uruzinduko rwa Washington DC gusa, ahubwo ni ugutera intambwe ziganisha ku kugera ku bwumvikane bwadufasha gutangira urugendo ruzazana amahoro mu karere kacu no mu bihugu byacu.”

Ku wa 27 Ugushyingo, ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko “Perezida wa RDC uri ku gitutu cya Amerika, azajya guhura n’itsinda rya Donald Trump tariki ya 4 Ukuboza, asinye amasezerano y’amahoro na mugenzi we w’u Rwanda.”

Amerika igaragaza ko “amasezerano ya nyuma” y’u Rwanda na RDC azafasha akarere k’Ibiyaga Bigari kugira amahoro n’iterambere rirambye, binyuze mu bufatanye mu rwego rw’ubukungu.

Byitezwe ko mu rwego rwo kuyubahiriza, u Rwanda na RDC bizifatanya mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, guteza imbere ubucuruzi n’urwego rw’ubuzima no kurinda pariki.

Ariko ibyo byose bizaharurirwa inzira no gushyira mu bikorwa ingamba zo mu rwego rw’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, agaragaza ko ingabo za RDC zigiha FDLR ubufasha, bikanakorana, aho kuyisenya. Yasobanuye ko gusenya uyu mutwe bizaharurira u Rwanda inzira yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ko nibidakorwa, umutekano w’akarere uzakomeza guhungabana.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?