BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

sam
Last updated: July 8, 2025 1:17 pm
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, gikomeje gusigiriza no kwamamaza umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko iki Kigo cy’u Bwongereza gishinzwe itangazamakuru gikomeza gucyeza, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w’abajenosideri RDC, u Rwanda, Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga byemeye ko ugomba gusenywa.”

Ni ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwe rwa X, nyuma y’inkuru ya BBC Gahunzamiryango yanditse ku cyo umutwe wa FDLR uvuga ku masezerano ya Washington ategeka ko urandurwa.

Iyi nkuru ikubiyemo ibaruwa ifunguye, Lt Gen Byiringiro Victor, Perezida wa FDLR yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Ku wa 27 Kamena 2025, nibwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano arimo ingingo zitandukanye zigaruka cyane ku kijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, kwirinda ubushotoranyi no gucyura impunzi.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gushyigikira no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na DRC.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yashimangiye ko mu gihe DRC idashyize mu bikorwa ibyo isabwa gukora u Rwanda narwo rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho .

Umukuru w’igihugu Kagame yavuze ko Kandi mu gihe RDC itaranduye FDLR u Rwanda ruzakomeza uburyo bwo kuyirwanya bwari busanzweho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025 intumwa z'ihiriro AFC/M23…

Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, gikomeje…

Umuryango wa Tshisekedi urashinjwa gusahura amabuye y’agaciro

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashyikirijwe dosiye y’abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwanenze rapolo za Loni yongeye zirushinja kwiba amabuye ya RDC

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yemeje miliyari zirenga 140 Frw zo guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?